Ku wa Gatandatu tariki 6 Ukuboza 2025, ikipe ya APR FC izakina na Police FC mu mukino w’umunsi wa 10 wa Shampiyona. Ni umukino utoroshye cyane kuko aya amakipe yombi arakomeye kugeza ubu ndetse bikanahura nuko akurikiranye ku rutonde rw’agateganyo rwa Shampiyona.
Ikipe ya APR FC kugeza ubu ifite ibibazo bitoroshye nyuma yo kuvunikisha abakinnyi ariko ikaba igiye gukina idafite Seidu Dauda Yusif nyuma yo kuba yujuje amakarita atatu y’umuhondo atuma asiba umukino ukurikiye.
Ku munsi w’ejo hashize nibwo Rwanda Premier League ifite mu nshingano kuyobora Shampiyona y’u Rwanda, yatangaje abakinnyi batemerewe gukina umukino w’umunsi wa 10 wa Shampiyona kubera kuzuza amakarita atatu y’umuhondo.
Ni urutonde ruriho umukinnyi wo hagati mu kibuga, Seidu Dauda Yusif wa APR FC, Mbonyumwami Thaiba ukinira Marine FC ndetse na Jean Pierre Niyonkuru ukinira AS Muhanga. Aba bakinnyi bose bafite amakarita atatu y’umuhondo.
Iyi mikino y’umunsi wa 10 wa Shampiyona yatangiye ku wa Kane tariki 4 Ukuboza 2025, aho ikipe ya AS Kigali yatsinzwe na Gicumbi FC ibitego 2-1.










