Ubwo akanama Mpuzamahanga gashinzwe amategeko y’Umupira w’Amaguru (IFAB), kakoraga i nama yako yateranye mu Ukwakira 2025 kagaragaje ubushake bwo kuzatangira kwifashisha VAR mu kureba koruneri yavuyemo igitego, ibyo amashyirahamwe atandukanye ku Isi adakozwa.
Mu busanzwe iri koranabuhanga ryunganira umusifuzi ryitabazwaga mu gufata ibyemezo biganije ku gitego, ikarita y’umutuku na penaliti.
Ibi byatekerejweho mu gihe muri shampiyona nyinshi ibitego bituruka ku mipira y’imiterekano na koruneri zirimo byongeye kugerwaho cyane by’umwihariko muri Shampiyona y’u Bwongereza.
Iki gitekerezo kiri mu mushinga ushobora kuzashyirwa mu bikorwa mu mikino ya nyuma y’Igikombe cy’Isi cya 2026 kizabera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Canada na Mexique giteganyijwe kuva tariki 11 Kamena kugeza ku ya 19 Nyakanga 2026.










