BREAKING

Imikino

Lamine Yamal yatangaje ko adashaka kuba nka Messi 

Ku myaka 18 gusa, Lamine Yamal abarirwa mu bakinnyi bake cyane bakomeye ku bariho kugeza ubu. Lamine Yamal ni we wambara numero 10 muri Barcelona, yabaye uwa kabiri mu bihembo bya Ballon d’Or, kandi ari mu bakinnyi bakiri bato bakomeye. 

Mu kiganiro Lamine Yamal yahaye CBS News, yemeje icyari kimaze iminsi cyumvikana i Barcelona bavuga ko Lamine Yamal ashaka kuba nka Lionel Messi ariko yabihakanye yemeza ko adashaka kuba nka Messi ndetse ko na we abizi.

Yagize ati “Ntabwo nshaka kuba Messi, kandi arabizi. Messi ni we mwiza kurusha bose… ariko jye nshaka gukora ibigwi byanjye. Mumwubaha kubera ibyo yabaye no ku byo yakoze mu mupira w’amaguru. Kuri jye, ni we mwiza mu mateka. Ariko sinshaka kuba Messi, kandi na Messi ntashaka ko mba nka we.”

Lamine Yamal avuga ko ashaka kuba Lamine Yamal, kandi uwo mutima ukomeye ni wo utuma abafana ba Barcelona banyurwa kurushaho.

Yagize ati “ Sinshaka kwambara nimero 10 kubera Messi. Umupira wanjye nkina ni wo kwishimisha no gushimisha abantu. Umupira wanjye ni ibyishimo. Nkina kugira ngo abantu bishimire kundeba, si iby’imibare cyangwa ibitego byinshi gusa.”

Lamine Yamal nubwo yatangiye Saison atishimye ndetse ubona ko ntacyo afasha cyane FC Barcelona ariko kugeza ubu ni umwe mu bongeye kugaruka mu bihe byiza kuko usibye gutanga imipira ivamo ibitego arimo no kubitsinda.

Muri iyi Saison, Lamine Yamal amaze gutsinda ibitego 7 atanga imipira 11 yavuyemo ibitego mu mikino 16 amaze gukinira FC Barcelona. Kuva uyu mwana yatangira gukina nk’uwabigize umwuga amaze kugira uruhare mu bitego 85.

     Lamine Yamal ashaka gukora ibigwi bye

Leave A Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Posts