BREAKING

AmakuruUmutekano

Polisi yavuze ko amakamyo ya Howo atari yo ateza impanuka nyinshi mu Rwanda

Umuvugizi wa Polisi y’Igihugu, ACP Boniface Rutikanga, yasobanuye ko amakuru avuga ko amakamyo yo mu bwoko bwa Howo ari yo ateza impanuka nyinshi atari ukuri, ashimangira ko nta kibazo cya tekiniki aya makamyo afite ndetse atanagira uruhare rurenze 2% by’impanuka zibera mu gihugu.

Yabitangaje mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru rikorera, cyabereye mu Karere ka Kamonyi, cyakurikiye ubukangurambaga bwa Polisi bugamije kugabanya impanuka, bwiswe “Turindane, tugereyo amahoro.”

Abanyamakuru bagaragarije Polisi ko hari abaturage bakunze kwinubira uburyo impanuka z’amakamyo ya Howo zivugwa cyane, bamwe bakeka ko yaba ari imodoka zikoze nabi. Gusa ACP Rutikanga yasubije ko ayo makamyo ari meza, afite ikoranabuhanga rihanitse ndetse yubatswe neza ku buryo buberanye n’imiterere y’imihanda yo mu Rwanda.

Ati: “Izi modoka ntabwo ari zo zonyine zigwa mu gihugu, izakoze impanuka wasanga zitageze no kuri 2%. Zubatse neza, zikoranye ikoranabuhanga kandi ziberanye n’imihanda yacu.”

Yavuze ko ikibazo atari imodoka ahubwo abenshi mu bazitwara baba bataragize umwanya uhagije wo kwiga imikorere yazo, cyane ko ari imodoka zikoranye ikoranabuhanga ridasanzwe. Yibukije ko hari abashoferi baba barahawe uruhushya rwo gutwara imodoka nini ariko batarigeze biga kuri Howo, bikaba intandaro y’ibibazo.

ACP Boniface Rutikanga, Umuvugizi wa Polisi y’ u Rwanda.

ACP Rutikanga yasabye ko abashoferi bahabwa amahugurwa yihariye, bakigishwa imiterere, imikorere n’ibipimo by’ingoboka by’aya makamyo, kugira ngo babashe kuyatwara batekanye.

Yagaragaje ko Howo zisanzwe zikoreshwa mu bikorwa byo kubaka imihanda n’ingomero ndetse zikora neza iyo ziri mu maboko y’abazizi kandi bakurikiza amabwiriza y’imikoreshereze.

Yasoje avuga ko Polisi izakomeza ubukangurambaga no guhugura abashoferi hagamijwe kugabanya impanuka, ashimangira ko iziterwa n’amakamyo ya Howo ari nkeya cyane ugereranyije n’izindi.

Mu mezi atatu aheruka, mu Ntara y’Amajyepfo habaye impanuka zikomeye 65, zihinamura ubuzima bw’abantu 53.

Amakamyo ya Howo

 

Leave A Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Posts