BREAKING

AmakuruUburezi

Kaminuza ya AUCA yatanze impamyabumenyi ku banyeshuri 728

Kaminuza y’Abadivantisiti b’Umunsi wa Karindwi muri Afurika yo Hagati (AUCA) yatangaje kuri uyu  wa 16 Ugushyingo 2025 yatanze impamyabumenyi ku banyeshuri 728 basoje amasomo mu cyiciro cya kabiri n’icya gatatu cya kaminuza mu muhango wabereye ku cyicaro cyayo gikuru i Masoro, mu Mujyi wa Kigali.

Akaba ari ku nshuro yayo ya 31 itanga impamyabumenyi, aho kuri ubu banyeshuri 528 barangije icyiciro cy kabiri mu mashami atandukanye arimo Iyobokamana, Uburezi, Ikoranabuhanga, Ubuforomo n’Imari, mu gihe 199 barangije icyiciro cya gatatu mu mashami atandatu atandukanye. Abenshi muri bo akaba ari Abanyarwanda, abandi bakomoka mu bihugu 22 by’Afurika.

Abagera kuri 728 basoje amasomo muri Kaminuza ya AUCA

Nduwayesu Aimé, uhagarariye abarangije Masters mu ishami ry’uburezi, yavuze ko ubumenyi bahawe buzabafasha kuba abayobozi no gushyira mu bikorwa impinduka nziza mu nzego zitandukanye.

“Twaje muri AUCA nk’abanyeshuri, ariko dutashye turi abayobozi. Niyo mpamvu tutabatengushye, twabaye bato batari gito, abajyambere baharaniye kuba mu b’imbere.”

Dr. Nizeyimana Pacifique, Umuyobozi Mukuru wa AUCA, yashimiye abanyeshuri ku murava bagaragaje, abasaba kurangwa n’ubunyangamugayo no gukomeza kwiga kugira ngo bazabashe guhangana n’impinduka z’igihe kizaza.

Umuyobozi Mukuru wa AUCA, Dr.Nizeyimana Pacifique

Dr. Kadozi Edouard, Umuyobozi Mukuru w’Inama y’Amashuri Makuru na za Kaminuza (HEC), yashimiye AUCA ku ruhare rwayo mu guteza imbere igihugu, avuga ko abarangije amasomo bitezweho gufasha igihugu kubaka ubukungu bushingiye ku bumenyi, bigafasha kugera ku ntego z’icyerekezo 2050 no kwihutisha gahunda ya NST2.

Umuyobozi Mukuru w’Inama y’amashuri Makuru na za Kaminuza mu Rwanda (HEC), Dr. Kadozi Edouard

AUCA imaze imyaka 41, ikaba ari yo kaminuza ya mbere yigenga yashinzwe mu Rwanda, ifite amashami abiri mu Mujyi wa Kigali ndetse n’irindi mu Karere ka Karongi, mu Ntara y’Iburengerazuba. Iyi kaminuza izwiho gutanga uburezi buhamye, ubushakashatsi n’amahugurwa yihariye ku banyeshuri b’Abanyarwanda n’abo mu bindi bihugu.

Umuyobozi w’Inama y’Ubutegetsi ya AUCA akaba n’Umuyobozi w’Itorero ry’Abadivantisiti b’Umunsi wa Karindwi mu Rwanda, Dr. Byilingiro Hesron
Umuyobozi w’Ishami rishinzwe Uburezi mu Nama y’Itorero ry’Abadivantisiti ku Isi, Dr. Lisa Beardsley-Hardy
Umuyobozi w’Icyubahiro wa Kaminuza ya AUCA, Dr. Blasious Ruguri

Leave A Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Posts