Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yashyizeho abasenateri bane, barimo abari basanzwe muri Sena bahawe manda ya kabiri ndetse n’abandi bashya binjijwe bwa mbere muri iri rwego rw’igihugu.
Ibi akaba ari ibikubiye mu itangazo ryaturutse mu biro bya Perezida wa Repubulika ryasohotse kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 21 Ukwakira 2025.
Iri tangazo risobanura ko abasenateri bashyizweho hagendewe ku ngingo ya 80 y’Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda.
Abashyizweho barimo Prof. Dusingizemungu Jean Pierre na Uwizeyimana Evode bahawe manda ya kabiri, mu gihe Dr. Uwamariya Valentine na Gasana Alfred binjiye bwa mbere muri Sena.

Prof. Dusingizemungu na Uwizeyimana bari basanzwe muri Sena kuva mu 2020, aho manda yabo y’imyaka itanu yari igeze ku musozo, iteganyijwe kurangira ku wa 22 Ukwakira 2025.

Dr. Uwamariya Valentine wahoze ari Minisitiri w’Ibidukikije, ndetse na Gasana Alfred wigeze kuba Minisitiri w’umutekano w’imbere mu Gihugu, nibo bashya binjiye muri Sena muri ubu buryo bwo kugenwa na Perezida wa Repubulika.

Ku rundi ruhande, Senateri Alexis Mugisha na Clotilde Mukakarangwa basoje manda zabo, bakaba baramaze kubona abasimbura binyuze mu matora y’ Inteko Rusange y’Ihuriro Nyunguranabitekerezo ry’Imitwe ya Politiki (NFPO) yabaye ku wa 14 Ukwakira 2025.
Biteganyijwe ko Dr. Habineza na Nkubana Alphonse, nibemezwa n’Urukiko rw’Ikirenga, bazasimbura abo basenateri basoje manda zabo batanzwe na NFPO.
Abasenateri bagenwa na Perezida wa Repubulika ntibemezwa n’Urukiko rw’Ikirenga, kandi bashyirwaho nyuma y’uko batorwa cyangwa bashyirwaho n’izindi nzego.

Kugeza ubu, abasenateri bagifite manda ya kabiri batangiye kuyikora muri Nzeri 2024, barimo Dr. François Xavier Kalinda (Perezida wa Sena), Amb. Nyirahabimana Solina (Visi Perezida wa Sena), Dr. Kaitesi Usta na Bibiane Gahamanyi Mbaye.
Sena y’u Rwanda igizwe n’ abasenateri 26: 12 batorwa mu Ntara, umunani bashyirwaho na Perezida wa Repubulika, bane bashyirwaho n’Ihuriro Nyunguranabitekerezo ry’Imitwe ya Politiki, na babiri baturuka muri za kaminuza cyangwa ibigo by’ubushakashatsi.








