Nyuma y’imyaka 15 abarizwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Richard Nick Ngendahayo, agiye kongera gutaramira i Kigali mu gitaramo cye cyiswe “Niwe Healing Concert” kizabera muri BK Arena ku wa 29 Ugushyingo 2025.

Iki gitaramo cyari giteganyijwe kuba ku wa 23 Kanama ariko cyaje kwimurwa, kuri ubu abari kugitegura bakaba bemeje ko kigiye kuba banatangaza ibiciro by’amatike biri hagati ya 5,000 Frw na 30,000 Frwbitewe n’aho umuntu azicara.

Ngendahayo azwi mu ndirimbo zakunzwe nka “Mbwira ibyo ushaka”, “Ibuka”, “Yambaye Icyubahiro”, “Wemere ngushime, na “Sinzakwitesha.
Iki gitaramo gitegerejwe n’abakunzi b’umuziki wo kuramya n’ugamije gukomeza abantu binyuze mu ndirimbo zifite ubutumwa bwo gukiza no guhumuriza imitima.
Indirimbo Ni we imwe mu za Richard Nick Ngendahayo zakunzwe cyane









