BREAKING

AmakuruPolitiki

Ingabire Marie Immacullée yitabye Imana

Ingabire Immaculée wari Umuyobozi wa Transparency International Rwanda (TI-Rwanda), umuryango urwanya ruswa n’akarengane, yitabye Imana mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane azize uburwayi, ku myaka 64 y’amavuko.

Amakuru y’urupfu rwe yemejwe n’abantu ba hafi b’umuryango we ndetse n’abo bakoranaga muri Transparency Rwanda, bavuga ko yaguye mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane.

Ingabire yakuriyw mu buhungiro mu gihugu cy’ u Burundi. Yize amashuri abanza n’ayisumbuye mu Burundi, nyuma akomereza Kaminuza muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, aho yavuye mu 2001 agaruka mu Rwanda.

Yakuze akunda amategeko, nubwo atabashije kuyiga kubera ubuhunzi. Mu mashuri yisumbuye yize indimi, bigatuma yiga itangazamakuru muri Kaminuza. Nyuma, yakomeje amasomo mu cyiciro cya gatatu (Master’s) mu Bufaransa, aho yize Political Science n’amategeko.

Ingabire Immaculée ni umwe mu bantu bashinze Transparency International Rwanda mu 2004, umuryango wiyemeje kurwanya ruswa no kwimakaza imiyoborere myiza.

Mu 2015, yatorewe kuyobora uyu muryango muri *manda ye ya kabiri*, agaragaza ubwitange n’ubudacogora mu kurwanya ruswa no gutanga ubufasha ku baturage bahura n’akarengane.

Mu kiganiro yagiranye n’ itangazamakuru mu bihe byashize, Ingabire yagize ati:

“Mbere yo kuza muri Transparency International Rwanda nakoze mu bigo byinshi ariko hose ahanini narebaga ku burenganzira bw’umugore ndetse naharanira ko bagera ku iterambere rihamye.”

Yabaye umunyamakuru muri *ORINFOR* (ubu ni RBA), anakorera ibitangazamakuru bitandukanye byandika. Yanakoze muri *Pro-Femmes Twese Hamwe*, IBUKA, n’indi miryango y’abagore itegamiye kuri Leta, aho yaharaniraga kwimakaza uburenganzira n’imibereho myiza y’abagore n’abana.

Ingabire azibukwa nk’umwe mu bagore b’intwari bagize uruhare rukomeye mu kurwanya ruswa no kwimakaza umuco w’ubunyangamugayo mu Rwanda.

Leave A Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Posts