BREAKING

AmakuruImibereho Y'AbaturageUbukerarugendo

Abashoramari barenga 10 bagiye kubaka amahoteli muri Nyamasheke

Umuyobozi w’Akarere ka Nyamasheke, Mupenzi Narcisse, yatangaje ko mu mezi atanu ashize akarere ayobora katangiye kwakira abashoramari barenga 10 bifuza kubaka amahoteli, nyuma yo kubona igishushanyo mbonera cy’akarere.

Ibi yabigarutseho ubwo yitabiraga ibirori byo gutanga impamyabumenyi ku banyeshuri barenga 80 barangije amasomo ya serivisi za hoteli n’ubukerarugendo, yateguwe n’Ikigo Sangira Talent Pool. Iki kigo gitanga amahugurwa ku buntu ku rubyiruko rwarangije amashuri yisumbuye rukeneye ubumenyi mu bijyanye n’amahoteli.

Meya Mupenzi yavuze ko Nyamasheke ifite amahirwe akomeye atarabyazwa umusaruro mu rwego rw’ubukerarugendo n’amahoteli, ariko ko ibyo bigiye guhinduka.

Ati: “Aka ni akarere kagizwe n’imirenge 15, 10 ikora ku kiyaga cya Kivu, indi itanu ikora kuri Pariki ya Nyungwe. Hari n’imirenge imwe ikora kuri Pariki no ku Kiyaga icyarimwe. Ibi byose bituma Nyamasheke iba ahantu heza cyane h’ishoramari mu bijyanye n’amahoteli n’ubukerarugendo.”

Meya yakomeje avuga ko nyuma yo kwemezwa kw’igishushanyo mbonera, abashoramari batangiye kugura ubutaka no gutegura imishinga yo kubaka.
Ati: “Guhera mu kwezi kwa Gicurasi tumaze kwakira abashoramari barenga 10 baguze ubutaka bwo kubakaho amahoteli, n’abandi bakomeje kuza kubitekerezaho no kwegeranya imari. Ibi ni ikimenyetso cy’uko ibikorwa by’ishoramari mu bukerarugendo bigiye kwiyongera.”

Umuyobozi w’Akarere ka Nyamasheke, Mupenzi Naricisse

Mu bashoramari bamaze kugaragaza ubushake bwo kubaka muri Nyamasheke harimo Bobito Masanga, washinze Sangira Talent Pool. Uyu mushoramari ukomoka muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo ateganya kubaka hoteli y’inyenyeri eshanu, izaba ifite umwihariko wo gutanga amahugurwa n’impamyabushobozi mpuzamahanga ku rubyiruko rukeneye ubumenyi mu mwuga wo gukora mu mahoteli.

Masanga yavuze ko yahisemo Nyamasheke kuko ari ahantu habereye ubukerarugendo kandi hakungahaye kandi hasbanuye byinshi k’umuryango we.
Ati: “Nyamasheke ni ahantu heza cyane ku bukerarugendo, kandi ni naho umubyeyi wanjye akomoka. Nifuje kubaka hano kugira ngo dutange umusanzu mu iterambere ry’aka karere.”

Nyamasheke ni kamwe mu turere dukora ku kiyaga cya Kivu

Akarere ka Nyamasheke gafite ahantu nyaburanga henshi harimo Ikiyaga cya Kivu, Pariki ya Nyungwe, n’imisozi miremire itanga ishusho y’ahantu hihariye ku bakunda gusura u Rwanda. Kimwe mu bindi by’akarusho karimo n’ubuhinzi bw’ikawa n’icyayi, aho Nyamasheke iza ku isonga mu gihugu mu kugira ibiti byinshi by’icyayi biteye mu nkengero za Pariki ya Nyungwe.

Nubwo aka karere gafite ibyo byiza byose, kugeza ubu gafite hoteli zitagera ku 10. Ariko ubuyobozi buvuga ko mu gihe gito kiri imbere, Nyamasheke ishobora kuba kamwe mu turere dufite amahoteli menshi kandi agezweho, bitewe n’uburyo ishoramari riri kwiyongera nyuma yo kubona igishushanyo mbonera.

Nyamasheke ikora kuri Parike ya Nyungwe ibiyigira ahantu heza ku ishoramari mu bukerarugendo

Ibi bikorwa biteganywa muri aka karere bigaragaza intambwe nshya mu iterambere rya Nyamasheke by’ umwihariko ndetse no mu bukerarugendo bw’u Rwanda muri rusange. Ubuyobozi bw’akarere buvuga ko bugiye gukomeza gufasha abashoramari kubona ubutaka, inyandiko n’ibyangombwa byihuse, kugira ngo imishinga y’amahoteli n’ibindi bikorwa by’ubukerarugendo ishyirwe mu bikorwa vuba, bityo Nyamasheke ihinduke isoko y’akazi, iterambere n’ubukerarugendo burambye.

Leave A Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Posts