Leta y’u Rwanda yashyizeho Politiki nshya igenga imitunganyirize y’imijyi (National Urbanisation Policy – NUP), igamije kugera ku ntego yo kuba muri 2050 Abanyarwanda 70% bazaba batuye mu mijyi, mu gihe mu 2022 bari 22,9%.
Iyi Politiki nshya ivuguruye yo muri Gashyantare 2025, yaje isimbuye iyari isanzweho kuva mu 2015. Ikaba igamije guteza imbere imiturire igezweho, itekanye kandi ibereye abaturage, hagamijwe kubegereza ibikorwa na sevisi bakenera mu buzima bwa buri munsi.
Servile Uwayezu, impuguke mu bukungu n’ iterambere ry’ imijyi muri Minisiteri y’ ibikorwaremezo (MININFRA), avuga ko iyi politiki nshya igamije gufasha abaturage gutura mu buryo bugezweho kandi bufasha iterambere ry’igihugu.
Uwayezu agira ati: “Leta irifuza ko abaturage batura ahateguwe, hegereye ibikorwa remezo n’amasevisi nkenerwa, ari nayo mpamvu u Rwanda rwihaye intego yo kuba muri 2050 igice kinini cy’Abanyarwanda kizaba gituye mu mijyi,”

Ku rundi ruhande, Janvier Muhire, impuguke mu mategeko n’ amabwiriza agenga imiturire mu kigo cy’ Igihugu gishinzwe imiturire, Rwanda Housing Authority avuga ko kugira ngo iyi ntego igerweho, ari ngombwa ko abaturage bubaka bubahiriza amategeko n’ibiteganywa n’igishushanyo mbonera cy’imiturire (Master Plan).
Muhire akomeza agira ati: “Kuba umuntu yakubaka adafite icyangombwa cyangwa ahubatswe hatemewe, bigira ingaruka ku ishyirwa mu bikorwa rya politiki y’imiturire. Ni yo mpamvu abaturage basabwa kubanza kumenya igishushanyo mbonera cy’aho batuye mbere yo gutangira umushinga uwo ari wo wose wo kubaka,”
Iyi politiki nshya iteganya kandi ibijyanye no guteza imbere imijyi yunganira Kigali (Secondary Cities) n’iyikikije (Satellite Cities), kugira ngo iterambere rigere ku banyarwanda bose aho batuye, aho kuba Kigali yonyine ariyo igaragaramo amahirwe y’iterambere.
Imijyi ya Rubavu, Huye, Rusizi, Nyagatare, Kirehe, Karongi, Musanze na Kayonza yashyizwe mu yunganira Kigali, mu gihe Muhanga, Bugesera na Rwamagana yagizwe Satellite Cities.

Impinduka zigaragara mu mijyi yunganira Kigali
Mu karere ka Rubavu, kamwe mu yunganira Kigali, abahatuye bahamya ko iyo gahunda yazanye impinduka nziza.
Rugaba Emmanuel, ni Engineer mu bwubatsi ukorera muri Rubavu, avuga ko kuva aho ako karere kagiriwe umugi wunganira Kigali, ibikorwa by’ubwubatsi byiyongereye bityo n’akazi kaboneka cyane.
Yagize ati: “Ubu hari inyubako nyinshi ziri kuzamurwa, ibikorwa remezo biriyongera, natwe abakora mu bwubatsi turabona impinduka zifatika,”
Emile Hitimana, na we ukora akazi k’ubufundi muri Rubavu, avuga ko umushahara wabo wiyongereye uva ku 5,000 Frw ku munsi muri 2022 ugera ku 8,000 Frw muri 2025, bitewe n’izamuka ry’imishinga y’ubwubatsi.

Yankurije Chantal, umucuruzi w’ iduka ry’ imyenda mu mujyi wa Rubavu, avuga ko ibikorwa remezo nka za kaburimbo n’amatara yo ku mihanda byongereye urujya n’uruza rw’abantu ku buryo n’ubucuruzi bumeze neza kurushaho.
Ku ruhande rw’ubuyobozi, Deo Nzabonimpa, Visi Meya ushinzwe ubukungu mu Karere ka Rubavu, ashimangira ko kuba Rubavu iri mu mijyi yunganira Kigali byaratumye abashoramari bitabira kurushaho gushora imari muri ako karere, ndetse n’abahatuye bakabona amahirwe y’akazi.
Umujyi wa Kigali mu rugendo rwo guteza imbere imiturire
Emma Claudine Ntirenganya, Umuvugizi w’Umujyi wa Kigali, avuga ko uyu mujyi ukomeje gushyira imbaraga mu guteza imbere imiturire igezweho kandi yubahirije amategeko, kugira ngo abaturage babashe kubaho neza no mu mutekano.
Emma Claudine agira ati: “Si ngombwa ko buri wese yubaka inzu ye yo guturamo muri Kigali, ahubwo hagomba kubaho uburyo bwo gutura neza ku giciro giciriritse. Ni yo mpamvu turi gukora inyigo z’amazu yo gukodesha ajyanye n’iterambere ry’umujyi, kandi ku giciro cyoroheje,”

Yatanze urugero rw’umushinga wa Mpazi muri Nyarugenge, watujwemo imiryango 720, igizwe n’ abaturage barenga 3,600 ku buso bwa hegitari 2,2 gusa, wasimbuye utujagari twari turi ku buso bwa hegitari zisaga 15.

Inzobere mu by’imiturire zisobanura ko kuba u Rwanda ruri guteza imbere imiturire mu mijyi bizatuma abaturage babaho mu buryo butekanye, begerezwe serivisi z’ibanze, ibikorwaremezo, uburezi, ubuvuzi n’amahirwe y’imirimo.
Kuba Abanyarwanda benshi bazaba batuye mu mijyi muri 2050 ni intambwe ikomeye mu rugendo rwo kubaka igihugu giteye imbere, gifite abaturage batuye neza kandi bafite amahirwe angana aho bari hose mu gihugu.