Muri Leta ya Pennsylvania muri Leta zunze Ubumwe za Amerika hageze bwa mbere kontineri zirimo amabuye y’agaciro yo mu bwoko bwa Wolfram avuye mu Rwanda yaratunganyijwemo Tungsten.
Aya mabuye acukurwa mu birombe bya Nyakabingo biherereye mu Karere ka Rulindo.
Kuhagera kwayo bishingiye ku masezerano y’ubucuruzi yo kohereza tungsten muri Amerika yasinywe ku wa wa 28 Kanama 2025 hagati ya Trinity Metals na GTP.
Aya mabuye yagejejwe mu kigo cya Global Tungsten & Powders (GTP) gitunganya ifu y’amabuye y’agaciro aksvamo ibyuma bikomeye bikoreshwa mu bikoresho bitandukanye.
Hari Ambasaderi wa Amerika mu Rwanda, Eric Kneedler, Umuyobozi wungirije wa Ambasade y’u Rwanda muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Arthur Asiimwe n’abayobozi ba GTB.
Umuyobozi w’Inama y’Ubutegetsi ya Trinity Metals, Shawn McCormick, yavuze ko ari ishema kubona ibikomoka mu Rwanda biri muri rumwe mu nganda zikora tungstène nyinshi ku Isi.
Ati “Ku rundi ruhande, abakozi ba Trinity Metals bagera hafi ku 7,000 hamwe na Leta y’u Rwanda bazungukira muri ubu buryo bwo kubona isoko ndetse no mu gushimangira umubano w’ubufatanye hagati y’ibi bihugu byombi.”
Trinity Metals yashinzwe mu 2022 nyuma yo guhuza inganda eshatu zicukura amabuye y’agaciro arirwo urwa Nyakabingo Tungsten Mine, Rutongo Tin Mine na Musha Tin and Tantalum Mine.
Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare (NISR), muri Werurwe 2025 cyatangaje ko muri Mutarama 2025, umusaruro w’amabuye y’agaciro mu Rwanda, wiyongereyeho 4,3% ugereranyije na Mutarama 2024.
Mu mwaka wa 2024, u Rwanda rwihaye intego yo kongera umusaruro uva mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro ukava kuri miliyari 1,1$ ukagera kuri miliyari 2,2$ bitarenze umwaka wa 2029, bigizwemo uruhare n’abayacukura.