BREAKING

Amakuru

Coach Gaël yatangaje ko ashaka kugura private Jet

Karomba Gaël umaze kumenyekana nka Coach Gaël mu myidagaduro na siporo mu Rwanda, yatangaje ko mu myaka 10 iri imbere, kimwe mu bintu azaba yaramaze kugeraho ari kugira indege ye bwite cyangwa se ‘private jet’.

Yabigarutseho mu kiganiro ‘Password’ gitambuka kuri Televiziyo y’Igihugu, gitumirwamo abantu batandukanye bakaganiriza urubyiruko ku kwiteza imbere. Aho amashusho afite muri telefoni ye y’ibyo yifuza kuzageraho, yagaragaje ko mu ntumbero afite harimo ibintu byinshi bitandukanye.

Uyu mugabo w’imyaka 37 yavuze ko ashaka gushinga ikigo gifasha abana b’imfubyi nibura ibihumbi birindwi no kuzandika ibitabo birimo kimwe azashyira hanze nagira imyaka 40.

Mu bindi yavuze ati “Ndashaka gukora igitangazamakuru cyigisha ubushabitsi. Ikindi urabona uyu mugabo ahagaze muri ‘private jet’, ni ikintu ntekereza kuko indege kenshi zingora nshaka kuzagura iyanjye, ndetse nshaka kuzagira kompanyi igura izindi no kuba umuntu ufite ubuzima buzira umuze kubera siporo.”

Yakomeje agira inama urubyiruko rwari rwitabiriye iki kiganiro, avuga ko kugira inzozi ari byiza ariko na none umuntu uzifite aba agomba kugira icyo akora kugira ngo azazigereho. Ati “No mu buzima busanzwe iyo ushaka ikintu urahaguruka ukagifata.”

Coach Gaël wabaye umuvugabutumwa ubwo yabaga mu Buhinde, yabajijwe niba ateganya kuzakomeza uyu muhamagaro, avuga ko bigoye. Ati “Ibyo kubwiriza Ijambo ry’Imana kwifuza kubigarukamo mu buryo nabikoragamo byo ‘oya’. Mfite uburyo bushyashya ndimo kubikoramo kandi ni ubu bwo kuganiriza urubyiruko n’abandi, mbatera imbaraga.”

Uyu mugabo kandi yabajijwe uko afata urwego amaze kugera mu bushabitsi mu Rwanda, avuga ko rutaramushimisha kuko agihuze cyane.

Ati “Navuga ko urwego ngezeho rutanshimisha kuko hari akazi kenshi ko gukora. Ikintu cya mbere nshaka gukora ni uko ubushabitsi ndi gukora ubu, mu myaka ibiri iri mbere nzaba narabuvuyemo. Urwego ndiho ntabwo runshimishije cyane kuko ndacyahuze.”

Coach Gaël yavuze ko ubuzima bwe n’iterambere amaze kugeraho byubakiye ku bintu bibiri by’ingenzi, bimufasha mu buzima bwe bwa buri munsi.

Ati “Umuvuno wanjye, icya mbere ni ukwiga, ndi umuntu wiga cyane. Mba ntinya ko Isi yansiga, buri munsi mba ngomba kumenya ikintu kigezweho, ikoranabuhanga rigezweho n’ibindi. Icya kabiri ndi umuntu ugira icyizere, ko ibyo niyemeje gukora bizashoboka.”

Leave A Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Posts