BREAKING

AmakuruImikinoPolitiki

UCI yahaye Perezida Kagame igihembo cy’ Indashyikirwa

Ishyirahamwe ry’Imikino yo gusiganwa ku magare ku Isi (UCI) ryashyikirije Perezida Paul Kagame igihembo gihabwa abakoze ibikorwa by’indashyikirwa muri uyu mukino, mu rwego rwo kumushimira uruhare yagize mu gutuma u Rwanda rwandika amateka yo kwakira Shampiyona y’Isi y’Amagare bwa mbere muri Afurika.

Umuhango wo gushyikiriza iki gihembo Perezida Kagame  wabereye muri Kigali Convention Center ku wa Gatandatu, tariki ya 27 Nzeri 2025, witabirwa n’abayobozi batandukanye barimo Perezida wa UCI, David Lappartient n’Igikomangoma Albert II cya Monaco.

Mu butumwa bwe, Perezida wa UCI yashimye uko Kigali yateguye Shampiyona, avuga ko yakoze byinshi birenze ibyo bari biteze. Yagize ati: “Umuryango w’abasiganwa ku magare wumvise urukundo rw’u Rwanda muri iki cyumweru. Kigali yerekanye ko ishoboye kwakira amarushanwa akomeye ku rwego rwo hejuru.”

David Lappartient, Perezida wa UCI yashimiye Perezida Kagame

Lappartient yashimye by’umwihariko Perezida Kagame, avuga ko yashyigikiye cyane iri rushanwa ryabaye amateka mu myaka 103 rimaze ribera ku Isi. Mu izina rya UCI, yamushyikirije umudali n’umwabaro nk’ishimwe ry’uruhare yagize.

Perezida Kagame yashimiye iri shyirahamwe ku guhitamo u Rwanda, avuga ko iki gihembo ari icy’agaciro gakomeye. Yagize ati: “Ntabwo nakinnye mu isiganwa ariko natsinze. Ndashimira cyane abakoze bataruhuka kugira ngo ibi bigerweho. Imbaraga zanyu ntizapfuye ubusa.”

Perezida Kagame yashimiye UCI kuba yarazanye aya marushanwa mu Rwanda

Yakomeje avuga ko iri rushanwa ryerekanye imbaraga z’ubumwe binyuze muri siporo, ashimangira ko ishoramari muri uyu mwuga ari uburyo bwo gufasha urubyiruko kubona amahirwe no kugera ku nzozi zarwo.

Shampiyona y’Isi y’Amagare ya 2025 izasozwa kuri iki Cyumweru, tariki ya 28 Nzeri, hakinwa isiganwa ryo mu muhanda ku bagabo ku ntera ya kilometero 267,5, riteganyijwe gutangira saa 09:45 rikazasoza saa 16:45 mu mihanda ya Kigali.

 

Leave A Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Posts