Eric Rwabidadi yashyikirijwe ibaruwa na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Cameroun, Lejeune Mbella Mbella, imwemerera kuba Umuyobozi w’Ikigega Mpuzamahanga gishinzwe iterambere ry’ubuhinzi n’ubworozi (IFAD) muri Afurika yo Hagati ndetse n’Umuyobozi Mukuru wa IFAD muri Cameroun.
Ibiro bya IFAD muri Afurika yo Hagati bigenzura ibikorwa by’iki kigega muri Cameroun, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), Repubulika ya Congo (Congo-Brazzaville), Chad, Gabon, Guinea Equatorial, Centrafrique, ndetse na Sao Tome et Principe, hagamijwe kurandura ubukene mu byaro no guteza imbere ubuhinzi burambye.

Rwabidadi afite uburambe bw’imyaka irenga 25 mu nzego zitandukanye z’ubuyobozi, ubugenzuzi n’imishinga y’iterambere, haba muri za leta, ibigo byigenga, n’imiryango mpuzamahanga. Yakoze mu Rwanda muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi, afasha mu gushyiraho no gushyira mu bikorwa ingamba za Leta no kugenzura imishinga y’iterambere ry’ibyaro.
Yahagarariye IFAD mu bihugu bitandukanye, kandi yabaye Umuyobozi w’ibikorwa bya IFAD mu Rwanda, Kenya, Burundi, Zambia, Armenia, Djibouti, Jordanie, na Iraq. Yanabaye Umuyobozi Mukuru w’Agateganyo wa IFAD muri Sudani y’Epfo, Eritrea na Somalia, atanga umusanzu ukomeye mu bihugu byari byugarijwe n’ibibazo by’umutekano.
Rwabidadi azibanda ku guteza imbere ubuhinzi bugamije gukura abo mu byaro mu bukene, gushyigikira imishinga itanga umusaruro, kunoza ibyo kwihaza mu biribwa, no guteza imbere ubuhinzi burambye. Yagize ati:
“Nzibanda cyane ku gushimangira ubufatanye buhamye no guteza imbere imishinga itanga umusaruro mu kugabanya ubukene mu byaro, kunoza ibyo kwihaza mu biribwa, no guteza imbere ubuhinzi burambye. Nizera ko kuzamura ubuhinzi ari inzira ikomeye yo kwihutisha iterambere no guteza imbere ubukungu budaheza.”
Rwabidadi afite impamyabumenyi y’Icyiciro cya gatatu cya kaminuza mu Mategeko, ayifite kandi mu Iterambere rirambye. Azwiho ubumenyi mu ndimi z’Icyongereza n’Igifaransa, ndetse n’ubumenyi bw’ibanze mu Cyarabu.
Guverinoma ya Cameroun yishimiye kwakira Rwabidadi, nawe yiyemeza gukomeza ubufatanye bwiza hagati y’impande zombi. Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi muri Niger, Colonel Mahaman El Hadj Ousmane, yashimye umuhate we n’uruhare yagize mu guteza imbere urwego rw’ubuhinzi, anavuga ko yababereye intangarugero mu miyoborere.
IFAD ni ikigega cy’Umuryango w’Abibumbye gishinzwe guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi. Kuva mu 1978, cyashoye miliyari 20,4$ mu nkunga n’inguzanyo zisaba inyungu nto, zifasha abarenga miliyoni 480.