Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwategetse ko Umuhumuza Gisèle, wari Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ibikorwaremezo akaba yaranayoboye WASAC Utility, afungurwa by’agateganyo hamwe na Prof. Omar Munyaneza, wari Umuyobozi wa WASAC Group, na Murekezi Dominique wayoboraga WASAC Development.

Aba bayobozi batatu bari barafunzwe nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge cyari cyasabye ko bakomeza gukurikiranwa bafunzwe iminsi 30 y’agateganyo. Nyuma yo kujurira, ku wa 17 Nzeri 2025, Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwasanze ubujurire bwabo bufite ishingiro, ruhindura icyemezo cyari cyafashwe.
Ubushinjacyaha bukurikiranyeho Umuhumuza Gisèle ibyaha bitatu birimo gukoresha ububasha ahabwa mu nyungu ze bwite, gufata ibyemezo bishingiye ku cyenewabo no gukoresha nabi umutungo ufitiye rubanda akamaro.

Prof. Munyaneza Omar we akurikiranyweho ibyaha byo gukoresha ububasha mu nyungu ze bwite, gufata ibyemezo bishingiye ku itonesha n’icyenewabo, kwakira cyangwa gutanga amafaranga arenze ateganyijwe; mu gihe Murekezi Dominique akurikiranyweho ubufatanyacyaha mu gukoresha ububasha ahabwa n’itegeko mu nyungu ze bwite.
