Mu ijoro ryo ku wa 14 Nzeri 2025, muri Dove Hotel habereye ibirori byo kumvisha inshuti n’abavandimwe album nshya ya Alex Dusabe yise Umuyoboro. Ni igikorwa cyitabiriwe n’abahanzi, abafatanyabikorwa ndetse n’abakunzi b’umuziki wa Gospel, cyaranzwe no kugurira iyi album ku giciro cyihariye.

Muri iri joro, Alex Dusabe yakusanyije amafaranga agera kuri miliyoni 14,45 Frw avuye mu baguze iyi album.
Mu bayiguze ku giciro cyo hejuru harimo Israel Mbonyi wayiguze miliyoni 2 Frw, mu gihe The Ben utabashije kwitabira yohereje Mutesi Scovia gutanga miliyoni 1 Frw. Ishimwe Clément wa KINA Music n’umugore we Butera Knowless bayiguze ibihumbi 500 Frw. Abandi barimo Bosco Nshuti, Massamba Intore, Muyoboke Alex na David Bayingana buri umwe yatanze ibihumbi 500 Frw.

Uretse aba, hiyongereyeho Nyambo Jessica wayiguze ibihumbi 200 Frw, Mariya Yohana watanze ibihumbi 250 Frw, Umuyobozi wa Chorale de Kigali watanze ibihumbi 500 Frw, ndetse na Authentic Events ifasha Alex Dusabe mu myiteguro y’igitaramo cye, yatanze miliyoni 1 Frw.
Bamwe mu bitabiriye bavuga ko byari ibyishimo kumva album nshya ya Alex Dusabe no kumushyigikira muri uru rugendo rushya rw’umuziki.
Byitezwe ko iyi album izamurikirwa ku mugaragaro mu gitaramo gikomeye Alex Dusabe azakorera muri Camp Kigali ku wa 14 Ukuboza 2025.



