BREAKING

GospelImyidagaduro

Israel Mbonyi agiye kumurika album ye ya gatanu

Umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Israel Mbonyi, agiye kumurikira abakunzi be album nshya ya gatanu mu gitaramo giteganyijwe kuba ku wa 5 Ukwakira 2025 muri Intare Conference Arena.

Nubwo atarashyira ahagaragara izina ry’iyi album, kwinjira mu gitaramo cyo kuyimurika bizaba ari 5,000 Frw mu myanya isanzwe, 10,000 Frw mu myanya y’icyubahiro, ndetse hakaba hanateguwe itike ya 20,000 Frw.

Israel Mbonyi agiye gusohora Album ya gatanu

Mbonyi yavuze ko iyi album izaba igizwe n’indirimbo 14, zirimo izo mu Kinyarwanda ndetse n’izindi mu Giswahili.

Iki gitaramo kizabanziriza icyo azakora mu mpera z’umwaka nk’uko amaze kubimenyereza abakunzi be.

Israel Mbonyi agiye gukorera igitaramo mu Intare ARENA

Mu rugendo rwe rw’umuziki, Mbonyi yaherukaga gusohora album Nk’umusirikare mu 2023, ikurikiye Mbwira na Icyambu zamurikiwe muri BK Arena mu 2022. Album ye ya mbere Number One yasohotse mu 2014, imurikirwa muri Kigali Serena Hotel mu 2015, naho iya kabiri Intashyo ayimurika muri Camp Kigali mu 2017.

Ku rundi ruhande, Mbonyi ufite imyaka 32 aherutse gusohora Mixtape igizwe n’indirimbo 10 ziri mu Giswahili.

Leave A Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Posts