Urukiko rwategetse ko Gisèle Umuhumuza wari Umunyamabanga uhoraho muri MININFRA afungwa iminsi 3
Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge rwtegetse ko Umuhumuza Gisèle, wahoze ari Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ibikorwaremezo akaba yaranayoboye WASAC Utility, hamwe na Murekezi Dominique wayoboye WASAC Development, bafungwa iminsi 30 y’agateganyo. Urukiko rwagaragaje ko hari impamvu zikomeye zituma bakekwaho ibyaha bakurikiranyweho.
Ku rundi ruhande, Mugwaneza Vincent de Paul, wari ushinzwe imishinga yo gusaranganya amazi muri WASAC, yategetswe gufungurwa by’agateganyo kuko nta mpamvu zikomeye zerekana ko akekwaho ibyaha aregwa.
Umuhumuza Gisèle akurikiranyweho ibyaha birimo gukoresha ububasha mu nyungu ze bwite, itonesha, ikimenyane n’ikoreshwa nabi ry’umutungo wa rubanda. Ubushinjacyaha bwasabye ko afungwa by’agateganyo kubera impungenge z’uko ashobora gutoroka ubutabera, kubangamira iperereza no kotsa igitutu abatangabuhamya.
Murekezi Dominique we akurikiranyweho ubufatanyacyaha mu gukoresha ububasha ahabwa n’itegeko mu nyungu ze bwite, cyane cyane mu buryo butemewe bwo gutanga akazi muri WASAC.
Urukiko rwasuzumye ubwiregure bw’impande zombi rusanisha n’ibimenyetso byatanzwe, rusanga koko hari impamvu zikomeye zituma bombi bakekwaho ibyaha, rutegeka ko bafungwa iminsi 30 y’agateganyo.
Urukiko rwibukije kandi ko kujurira kuri iki cyemezo bikorwa mu minsi itanu gusa icyemezo kimaze gusomwa.