BREAKING

AmakuruImibereho Y'Abaturage

REG yatangaje ibura ry’umuriro mu bice bimwe bya Kigali n’Iburengerazuba

Sosiyete y’u Rwanda ishinzwe Ingufu (REG) yamenyesheje abafatabuguzi bayo ko kubera imirimo yo kwagura no gusanura imwe mu miyoboro yayo, hazabaho ibura ry’umuriro mu bice bitandukanye by’Umujyi wa Kigali no mu Ntara y’Iburengerazuba.

Ku ruhande rw’Intara y’Iburengerazuba, ibura ry’umuriro riteganyijwe ku wa Kabiri, tariki ya 9 Nzeri 2025, igihe hazaba hasanwa imiyoboro ya Kilinda Mission na Birambo. Umuriro uzabura nibura amasaha abiri, kuva saa Sita z’amanywa kugeza saa Munani.

Akarere ka Karongi kazagirwaho ingaruka cyane cyane mu mirenge ya Gashari, Rugabano, Murambi, Murundi, Ruganda n’ibice bya Rubengera. Mu Karere ka Rutsiro, bizagera mu Murenge wa Mukura, naho mu Karere ka Ngororero bikomeze mu Murenge wa Nyange.

Mu Mujyi wa Kigali, ibura ry’umuriro riteganyijwe ku wa Gatanu, tariki ya 12 Nzeri 2025, rikazamara amasaha ane kuva saa Tanu za mu gitondo kugeza saa Cyenda z’umugoroba. Ibi bizaterwa n’imirimo yo gusanura umuyoboro wa Rutunga, bikazagira ingaruka ku bice bya Gasabo birimo Gikomero, Rutunga, Rusororo n’ibice by’Umurenge wa Ndera.

REG yaburiye abaturage kwirinda gukorakora insinga z’amashanyarazi kuko umuriro ushobora kugaruka mbere y’amasaha yatangajwe. Yaniseguye ku bufatabuguzi buzahungabanywa n’iri bura ry’amashanyarazi.

Umuyobozi Mukuru wa REG, Eng. Armand Zingiro, yabwiye itangazamakuru ko hakomeje gushyirwa imbaraga mu gukemura ibibazo by’ibura ry’amashanyarazi rikunze kugaragara mu bice bitandukanye by’igihugu.

Ku bantu bafite ibikoresho cyangwa ibicuruzwa bitihanganira kubura amashanyarazi, REG inabasaba gutekereza ku nyunganizi zifasha mu bihe nk’ibi, nka ‘backup generator’.

 

Leave A Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Posts