Perezida Paul Kagame kuri uyu wambere tariki ya8 Nzeri 2025 yakiriye impapuro zemerera ba Ambasaderi bane bashya guhagararira ibihugu byabo mu Rwanda. Abo ni abahagarariye Brésil, Denmark, Misiri n’u Bufaransa.
Denmark ifunguye Ambasade bwa mbere i Kigali
Ambasaderi wa Denmark, Casper Stenger Jensen, ni we wa mbere ugize icyicaro i Kigali nyuma y’uko iki gihugu gifunguye Ambasade yacyo mu Rwanda muri Kanama 2025.
Yavuze ko azibanda ku guteza imbere ishoramari n’ubucuruzi hagati y’ibihugu byombi, uretse no gukomeza umubano usanzwe wubatswe mu nzego zirimo kurengera ibidukikije, guhangana n’imihindagurikire y’ikirere no kwita ku bibazo by’impunzi. Denmark kandi imaze imyaka ishyikiriza u Rwanda bamwe mu bakekwaho Jenoside yakorewe Abatutsi bahahungiye.

Brésil yifuza “Visit Rwanda” ku makipe yayo
Ambasaderi mushya wa Brésil, Irene Vida Gala, yavuze ko igihugu cye kifuza gukorana bya hafi n’u Rwanda mu buhinzi, ubworozi, uburezi n’ubukerarugendo.
Yagaragaje icyifuzo cy’uko gahunda ya “Visit Rwanda” yakwamamazwa binyuze mu makipe akomeye yo muri Brésil nka Flamengo na Corinthians, ibintu yavuze ko byafasha mu kumenyekanisha igihugu.
Umubano w’u Rwanda na Brésil watangiye mu 1981. Ibihugu byombi byasinye amasezerano atandukanye arimo ay’ubuhinzi n’ubworozi, ubwikorezi n’ingendo z’indege. Brésil kandi yabaye umufatanyabikorwa ukomeye mu guha u Rwanda ibiribwa n’ibindi bicuruzwa birimo ingano n’isukari.

Misiri na yo ikomeje gutsura umubano n’u Rwanda
Ambasaderi mushya wa Misiri, Hanan AbdelAziz Elsaid Shahin, yashimangiye ko azakomeza guteza imbere umubano umaze igihe kinini hagati y’ibihugu byombi.
U Rwanda na Misiri byasinye amasezerano atandukanye mu nzego zirimo ubucuruzi, ubuzima, ubuhinzi, uburezi, ubwikorezi n’urubyiruko. Mu 2024, impande zombi zemeranyije guhana ubutaka buzakoreshwa mu bikorwa by’ubucuruzi, Misiri ihabwa hegitari 10 i Kirehe, hafi y’umupaka wa Tanzania.
Misiri ifite Ambasade i Kigali kuva mu 1976, mu gihe u Rwanda rwo rufite Ambasade i Cairo yongeye gufungurwa mu 2015.

U Bufaransa bwashimngiye gukomeza kurwanya kudahana
Ambasaderi mushya w’u Bufaransa, Aurélie Royet-Gounin, yasimbuye Antoine Anfré wari umaze imyaka ine mu Rwanda.
Yavuze ko azashyira imbaraga mu guteza imbere umubano mwiza wubatswe nyuma y’uruzinduko rwa Perezida Emmanuel Macron mu Rwanda mu 2021, harimo mu nzego z’ubuzima, ubutabera, umuco n’uburezi.
Yongeyeho ko kimwe mu byo igihugu cye kizakomeza gushyiramo imbaraga ari ukurwanya umuco wo kudahana, by’umwihariko ku bakekwaho Jenoside yakorewe Abatutsi.
Ati: “Ubufatanye mu bya gisirikare n’ubutabera ni ingenzi cyane. Kurwanya kudahana no guhakana Jenoside tuzabishyiramo imbaraga kurushaho. Muzi ko twashyizeho urwego rwihariye rwo guhangana n’umuco wo kudahana ku bakekwaho Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.”
Umubano w’u Rwanda n’u Bufaransa wagiye uhindagurika, cyane cyane nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ariko wasubiye ku murongo nyuma y’uko Perezida Macron yemereye ku mugaragaro ko igihugu cye cyagize uruhare muri Jenoside ubwo yasuraga Urwibutso rwa Kigali mu 2021.
Amb. Antoine Anfré, wasimbuye yabaye uhagarriye icyo gihugu mu Rwanda nyuma imyaka itandatu u Bufaransa butagira Ambasaderi i Kigali, yatangiye inshingano ze ku wa 12 Kamena 2021, asezera kuri Perezida Kagame ku wa 24 Nyakanga 2025.
