Abakirisitu Gatolika mu Rwanda n’abavuye imihanda yose basaga 78,600, bahuriye i Kibeho mu Karere ka Nyaruguru, bizihiza Umunsi Mukuru w’Ijyanwa mu Ijuru rya Bikira Mariya.
Tariki ya 15 Kanama buri mwaka, Abakirisitu Gatolika bo ku Isi yose, bizihiza Umunsi Mukuru bibukaho ijyanwa mu Ijuru rya Bikira Mariya uzwi nka Asomusiyo.
Ab’i Kibeho ntibasigaye inyuma, dore ko aha hantu hafitanye isano na Bikira Mariya kuko yahabonekeye abakobwa batatu b’Abanyarwanda mu 1981 na 1982, akabagenera ubutumwa bwo kugeza ku batuye Isi.
Abitabiriye uyu munsi bavuga ko ibihe bahagirira bibafasha kurushaho gusabana n’Imana ndetse na Bikira Mariya, ibyo basanisha no gusura urugo rw’uwo bita ‘Umubyeyi’ wabo.
Nyirahorana Chantal yavuze ko kujya i Kibeho ari ukujya mu rugo rw’umubyeyi umukunda.
Ati “Iyo naje hano, mba numva naje gusabana n’umubyeyi wanjye, kuko nkunda Umubyeyi Bikira Mariya, sinshobora no gusiba.”
Nkurikiyumukiza Jean Marie Vianney, umusore w’imyaka 30, amaze imyaka 18 ajya i Kibeho buri mwaka. Avuga ko yatangiye kuhajya afite imyaka 12 kandi buri uko ahagiye atahana urwibutso.
Yagize ati “Uko naje aha ntahana akantu k’urwibutso, kuko nk’ubu ntahanye umusaraba naguze 1500 Frw. Ubushize ho nari natahanye ishapule, mbere yaho yari amashusho ya Yezu cyangwa Mariya ndetse n’amazi.”

Nansasi Rebecca waturutse mu Mujyi wa Masaka muri Uganda, yabwiye itangazamakuru ko nawe atahara kujya i Kibeho kuko ahafite amateka meza y’ibitangaza.
Umunsi Mukuru w’Asomusiyo umaze imyaka 75 wizihizwa muri Kiliziya, ukaba warakomotse ku Ihame rya Kane ryerekeye Mariya rivuga ko Bikira Mariya yapfuye nyuma akajyanwa mu Ijuru n’umubiri we wose, ibyemejwe na Papa Piyo XII mu 1950.
Mu yandi mahame yerekeye Bikira Mariya (Mariology), harimo iry’ubutagatifu bwo kutanduzwa icyaha (Immaculate Conception), ryemejwe mu 1854 na Papa Piyo IX, kuba Nyina w’Imana (Mother of God), ryemejwe n’Inama Nkuru ya Efeso mu 431, ndetse n’Ihame ry’Ubusugi (Virginity).