APR FC yashyize hanze ingengabihe y’irushanwa rizaba mu cyumweru cyiswe ‘Inkera y’Abahizi’, aho umukino uzayihuza na Power Dynamos ku wa 17 Kanama 2025, wakuwe saa Kumi n’Imwe ushyirwa saa Cyenda z’umugoroba kuri Stade Amahoro.
Iyi kipe izahagararira u Rwanda muri CAF Champions League ya 2025/26, yabitangaje ibinyujije ku mbuga nkoranyambaga zayo kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 12 Kanama 2025.
Iti “Umukino wa APR FC na Power Dynamos wari utganyijwe ku Cyumweru saa Kumi n’Imwe washyizwe saa Cyenda muri Stade Amahoro.”
Uyu ni wo mukino mpuzamahanga wa mbere wa gicuti APR FC igiye kwakira kuva mu 2017, uzabera muri Stade Amahoro.
Power Dynamos ni yo izahagararira Zambia muri CAF Champions League nyuma yo kwegukana shampiyona.
Ikipe y’Ingabo z’Igihugu ikomeje gukina imikino itandukanye ya gicuti yitegura umwaka w’imikino mushya uteganyijwe gutangira muri Nzeri, yagaragaje n’ingengabihe y’indi mikino izakina.
Ni ingengabihe iriho amakipe yo mu Rwanda n’ayo hanze y’u Rwanda. Ayo ni AZAM FC yo muri Tanzania, Vipers yo muri Uganda, Police FC na AS Kigali yo mu Rwanda ziyongera kuri Power Dynamos.
Uko imikino izakinwa
Tariki ya 17 Kanama
APR FC vs Power Dynamos (Stade Amahoro – 15:00)
Tariki ya 19 Kanama
AZAM FC vs Police FC (Kigali Pelé Stadium – 16:00)
APR FC vs AS Kigali (Kigali Pelé Stadium – 19:00)
Tariki ya 21 Kanama
AZAM FC vs AS Kigali (Kigali Pelé Stadium – 16:00)
APR FC vs Police FC (Kigali Pelé Stadium – 19:00)
Tariki ya 24 Kanama
Police FC vs AS Kigali (Strade Amahoro – 15:00)
APR FC vs AZAM FC (Stade Amahoro – 18:00)
Tariki ya 29 Kanama
AZAM FC vs Vipers FC (Kigali Pelé Stadium – 18:00)