Igitaramo cya MTN Iwacu Muzika Festival cyari gitegerejwe i Rusizi ku wa 9 Kanama 2025, cyimuriwe i Muhanga nyuma y’uko ikibuga cyari kuzaberamo kiri gukorwa.
Bitewe ni uko imirimo yo gukora ikibuga cya Rusizi iri gukorwa kandi ari ho ubuyobozi bwa EAP isanzwe itegura ibi bitaramo yateganyaga ko kibera, hafashwe umwanzuro ko iki gitaramo kiurirwa mu karee ka Muhanga.
Kikazabera muri stade y’akarere ka Muhanga ku wa 9 Kanama 2025 guhera I saa munani z’ amanywa..
Iki gitaramo akaba ari nacyo kizaba kibanziriza icya nyuma cy’ iri serukiramuco ry’ uyu mwaka, aho icya nyuma kizabera i Rubavu ku wa 16 Kanama.
Abahanzi bo nta cyahindutse , akaba ari Riderman, King James, Ariel Wayz, Bull Doggy, Nel Ngabo, Juno kizigenza na Kivumbi King.