BREAKING

Imikino

Perezida Kagame, Masai Ujiri na Leonard Kawhi bitabiriye Camp y’ abana bakina Basketball

Perezida Paul Kagame yitabiriye umwiherero w’abana bakina Basketball kuri Club Rafiki, ari kumwe na Masai Ujiri washinze Umuryango wa Giants of Africa na Kawhi Leonard ukinira LA Clippers muri NBA.

Uyu mwiherero w’umunsi umwe wabaye kuri iki Cyumweru, tariki ya 3 Kanama 2025, witabirwa n’abana 50 bari hagati y’imyaka 12 na 17.

Abo barimo abitabiriye Iserukiramuco rya Giants of Africa ryari rimaze icyumweru ribera mu Rwanda ndetse n’abandi basanzwe bakinira kuri Club Rafiki.

Uretse ubumenyi bahabwaga n’abatoza babo, aba bana berekwaga na Kawhi uko bahererekanya, bugarira ndetse banatsinda.

Perezida Kagame yashimye Kawhi Leonard witabiriye iri serukiramuco agashyigikira urubyiruko rugera kuri 320 rwari rwaryitabiriye ruvuye mu bihugu 20 byo muri Afurika.

Yagize ati “Ni amahirwe akomeye ku rubyiruko rwacu no ku gihugu, mu gihe dukomeje gushora mu hazaza harwo binyuze muri siporo.”

Umukuru w’Igihugu kandi yakomeje aha ikaze Kawhi mu Rwanda amubwira ko i Kigali ari mu rugo.
Ati “Mu Rwanda, i Kigali ni iwanyu. Uhawe ikaze hano buri gihe kandi twizeye kuzakomeza kubona ibikorwa nk’ibi.”

Kawhi Leonard yishimiye uburyo u Rwanda rushyigikira imikino n’urubyiruko muri rusange.

Ati “Ni byiza cyane kuba hano nkareba uburyo u Rwanda rushyigikira. Bitera imbaraga zikomeye abakinnyi bakiri bato. Ndashimira buri wese wabigizemo.”

Giants of Africa ni umuryango uteza imbere Basketball binyuze mu kuzamura impano ndetse no kubaka ibibuga.

Ufite intego yo kuzubaka ibibuga 100 mu bihugu bitandukanye byo muri Afurika, aho umaze kubaka 43 birimo 10 byo mu Rwanda. Muri ibyo, harimo na Club Rafiki wavuguruye mu 2022.

Leave A Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Posts