BREAKING

Imikino

Giants of Africa yatashye ibindi bibuga 3 yuzuje mu Rwanda

Umuryango Giants of Africa watashye ku mugararagaro ibibuga bitatu by’ umukino wa Basketball yujuje mu Rwanda.

Ni ibibuga uyu muryango wubatse mu kigo cy’ amashuri cya Saint Ignace, i Kibagabaga mu karere ka Gasabo.

Ubuyobozi bw’ ishuri St Ignace ryubatswemo ibi bibuga bashimye ababigizemo uruhare

Ni mu muhango witabiriwe n’ mwe mu bashinze Giants of Africa, Masai Ujiri, Kawhi Leonard ukinira LA Clippers na Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire kuri uyu wagatandatu tariki 2 Kanama 2025.

Hari kandi Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB), Jean-Guy Afrika, Umuyobozi wa NBA Africa, Clare Akamanzi, Perezida w’Ishyirahamwe rya Basketball, Mugwiza Désiré ndetse n’ubuyobozi bw’ishuri rya St Ignatius.

Giants of Africa yatashye ibibuga yubatse mu kigo St Ignace

Ibi bibuga byatashywe uyu munsi bikaba byujuje ibibuga 10 uyu muryango umaze kubaka mu Rwanda, bikaba kandi ibibuga byujuje 43 mu 100 bigomba kuzubakwa na Giants of Africa mu bihugu bitandukanye

Masai Ujiri yashimye Kawhi Leonard bakoranye kuri uyu mushinga ndetse yagaragaje ko na Perezida Kagame amushyigikira.

Ati “Ndashimira cyane Kawhi twafatanyije. Twari kumwe twegukana NBA mu 2019. Iki ni igikorwa gikomeye cyane kuba tugeze ku kibuga cya 43. Rubyuriko, uru ni urugero rw’ibishoboka, mukomeze kugira inzozi zagutse.”

Masai Ujiri yashimiye Perezida Kagane

Kawhi Leonard yishimiye kugera muri Afurika ku nshuro ya mbere, asezeranya kuzagaruka agakorana umwiherero n’abana bigishwa Basketball.

Ati “Ndashimira cyane Masai. Biratangaje ukuntu mukunda imikino. Ni inshuro yanjye ya mbere muri Afurika ariko ntabwo ari iya nyuma, ubutaha tuzabana igihe kinini. Iri shuri ryanyibukije aho nanjye nize kuko twambaraga ubururu n’umuhondo.”

Kawhi Leonard wa LA Clippers yitabiriye uyu muhango

Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, yasabye abanyeshuri bo muri St Ignatius n’urubyiruko rwo muri Kibagabaga kubyaza umusaruro aya mahirwe.

Ati “Turashimira buri umwe wagize uruhare kugira ngo ibi bigerweho, by’umwihariko Masai na Kawhi. Twishimira cyane ko ibi bikorwa n’Abanyafurika ubwabo.”

Yakomeje agira ati “Rubyiruko mwiyizere, ntugasuzugure imbaraga zikurimo aho waba uturuka hose. Muzakoreshe iki kibuga neza mukibyaze umusaruro kuko ni amahirwe yo kudapfusha ubusa.”

Min Mukazayire yasamye urubyiruko kwigirira icyizere

Masai Ujiri ni umugabo w’imyaka 54 uvuka muri Nigeria, abinyujije mu mushinga we Giants of Africa (GOA), afasha abana bakiri bato bo muri Afurika gukura bakunda umukino wa Basketball.

Uyu mushinga wa GOA watangiye mu 2003 ukorera muri Nigeria gusa mu 2014 waguye ibikorwa utangira gukorera no mu bindi bihugu bitandukanye bya Afurika birimo n’u Rwanda.

 

Leave A Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Posts