BREAKING

Imikino

Umunyarwandakazi Alice Umutesi mu bazasifura igikombe cy’ Isi cy’ abagore U17

Alice Umutesi, Umusifuzi wo ku ruhande w’Umunyarwandakazi yatoranyijwe mu basifuzi 54 bazasifura Igikombe cy’Isi cy’Abagore batarengeje imyaka 17 kizabera muri Maroc kuva tariki ya 17 Kanama kugeza ku ya 8 Nzeri 2025.

Muri aba basifuzi barimo 18 basifura hagati na 36 basifura ku ruhande, batandatu bakomoka ku Mugabane wa Afurika.

Umunyarwandakazi Umutesi Alice ari mu basifuzi bane bazajya bunganira abo mu kibuga hagati batoranyijwe ku Mugabane wa Afurika. Abandi ni Yara Atef wo mu Misiri, Bangurambona Fides wo mu Burundi na Tabara Mbidji wo muri Sénégal.

Ni mu gihe Abanyafurika babiri bazasifura mu kibuga hagati ari Wanjiru Josephine ukomoka muri Kenya na Yacine Samassa ukomoka muri Mauritania.

Umutesi yari mu basifuzi bo ku ruhande basifuye Igikombe cya Afurika cy’Abagore cyabereye muri Maroc kuva tariki ya 5 kugeza ku ya 26 Nyakanga aho yari kumwe n’impanga ye, Umutoni Aline, we usifura hagati mu kibuga.

Umunyarwandakazi Alice Umutesi azasifura mu gikombe cy’ Isi kizabera Muri Maroc

Leave A Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Posts