BREAKING

AmakuruImibereho Y'AbaturagePolitikiUbukerarugendo

U Rwanda rwahawe ibihumbi 100USD byo guteza imbere Parike ya Nyandungu

U Rwanda rwahawe ibihunbi ijana by’ amadorali y’ Amerika, ni ukuvuga asaga miliyoni 144FRW yo guteza imbere ibikorwa bya Parike ya Nyandungu.

Ni amafaranga y’ inkunga yatanzwe na Banki Nyafurika y’ Ubucuruzi n’ iterambere, TD Group.

Ibi ni bimwe mu byatangajwe kuri uyu wa 1 Kanama 2025, mu nama ngarukamwaka y’Inteko Rusange ya TDB Group, yateraniye i Kigali, byahujwe no kwizihiza isabukuru y’imyaka 40 iyi Banki imaze.

Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Yusuf Murangwa, yashimye uruhare rw’iyi banki mu iterambere ry’ibihugu binyamuryango kuva yashingwa mu 1985.

Ati “Kugeza ubu,hamaze gushorwa arenga miliyari 10 z’amadolari ya Amerika mu bihugu binyamuryango, aho banki yagiye itanga inguzanyo zigamije guteza imbere ibikorwa by’ingenzi birimo guteza imbere ubucuruzi, ibikorwa remezo, ubuvuzi, ingufu zisukuye, ubuhinzi n’inganda.”

“Mu Rwanda, Banki Nyafurika y’Ubucuruzi n’Iterambere, yabaye umufatanyabikorwa udatenguha mu rugendo rwacu rwo guteza imbere ubukungu, aho yafashije mu ishoramari ryaba irya leta n’iry’abikorera. Hari ishoramari riagaragara, by’umwihariko nko mu rwego rwo gutwara abantu n’ibintu, haba mu muhanda no mu kirere, gutera inkunga ibigo by’imari bifasha mu gutanga inguzanyo, imishinga y’ubuvuzi, ndetse n’ibigo bito n’ibiciriritse.”

Minisitiri w’ imari n’ igenamigambi w’ U Rwanda Yusuf Murangwa

Iyi nama y’Inteko Rusange yitabiriwe n’abarenga 300 baturutse mu bihugu bitandukanye n’abahagarariye ibigo binyuranye birimo amabanki.

Pariki ya Nyandungu yahawe iyi nkunga, iherutse no guhabwa igihembo mpuzamahanga cya ‘Star Wetland Centre Award for Biodiversity’ gihabwa ahantu nyaburanga higisha ibyiza byo kubungabunga ibidukikije n’urusobe rw’ibinyabuzima.

Pariki ya Nyandungu yafunguwe ku mugaragaro muri Nyakanga 2022, nyuma y’imyaka itandatu igishanga iherereyemo gitunganywa. Ifite ubuso bwa hegitari 121 zirimo hegitari 70 z’igishanga na hegitari 50 z’ishyamba. Ibamo ibimera by’amoko arenga 60 n’inyoni z’amoko arenga 100.

Iyi Pariki igizwe n’ibice bitandukanye birimo icy’ibimera byifashishwa mu buvuzi, ubusitani bwitwa ‘Pope’s Garden’, ibyuzi bitanu byororerwamo amafi, ibyuzi bitatu byo kogeramo, ahatangirwa amakuru, resitora igezweho ndetse n’inzira y’ibilometero 10 inyuramo abanyamaguru n’amagare.

Ni inama yitabiriwe n’ abagera kuri 300 b’ ingeri zitandukanye

Umuyobozi wa Pariki ya Nyandungu, Kambogo Ildephonse, aherutse gusobanura ko abayisura bagenda biyongera umwaka ku wundi, kuko bavuye ku 48.813 mu 2022 bagera ku 67.222 mu 2023, bagera ku 76.754 mu 2024.

Yagize ati “Abaturage bo mu Rwanda bagize 70% by’abasura iyi Pariki. Abanyamahanga batuye mu Rwanda ni 20%, na ho ba mukerarugendo baturuka mu bindi bihugu mu 10%.”

Leta y’u Rwanda ifite gahunda yo kongera ubuso bw’iyi Pariki ho hegitari 43. Ni umushinga uzajyana no gutunganya ibindi bishanga bine birimo icya Nyabugogo. Gikondo, Kibumba na Rugenge, ku buryo bizaba ahantu heza ho kuruhukira.

Leave A Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Posts