BREAKING

AmakuruImyidagaduro

Tonzi yamuritse igitabo gikubiyemo ubuhamya bwe n’ ubutumwa ku baheranwe n’ agahinda

Uwitonze Clémentine nka Tonzi yamuritse igitabo yanditse mu gihe cy’ imyaka 13.

Tonzi wamamaye mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana nka Tonzi, yamuritse iki gitabo mu kiganiro n’ itangazamakuru, igitabo avuga ko cyashibutse mu bibazo bitandukanye yagiye anyuramo ariko agahitamo gushikama.

Iki gitabo Tonzi akaba yaracyise “An Open Jail: When the World Crucifies You’’. Mu Kinyarwanda bishatse kuvuga “Igihome gifunguye: Iyo Isi ikubamba ku musaraba”.

Ni igitabo kirimo inkuru y’ubuzima bwe yagiye anyuramo mu bihe bitandukanye ariko izwi na bake. Kigaruka ku gahinda, ubwigunge n’icyizere cyavuyemo ubutumwa bukomeye ku bandi.

Tonzi mu kiganiro n’itangazamakuru yagaragaje ko n’ubwo iki gitabo cye kirimo bimwe mu bigaruka ku buzima bwe byinshi, kitareba we gusa kuko kirimo amasomo menshi yabera inkomezi abafite ibibazo cyangwa abari mu bihe nk’ibyo yanyuzemo.

Ati “Numvaga ngomba guheranwa n’agahinda, ariko ntabwo byari ngombwa. Imana yambereye inkomezi n’imbaraga zo kuva mu mwijima nari ndimo, none ndashaka gufasha abandi bameze nka njye ubu kuva muri icyo gihome.”

Tonzi yamurikiye itangazamakuru igitabo amaze imyaka 13 yandika

Tonzi avuga ko mu 2012 aribwo yagize iyerekwa ryo kwandika iki gitabo, bivuze ko agiye kugishyira hanze nyuma y’imyaka 13, atangiye kucyandika.

Muri iki gitabo agaragazamo inkuru y’agahinda yagize mu 2012 ubwo we n’umugabo we bari biteguye kwakira imfura yabo y’umukobwa, ariko uwo munsi ukaza kurangizwa n’amarira n’agahinda gakomeye, ubwo abaganga babatangarizaga ko umwana wabo yapfuye ataravuka.

Mu gitabo cye, Tonzi agaragaza uko yabuze icyizere, yibaza niba atari we wateje urupfu rw’umwana we, yinjira mu buzima buganjwe n’umwijima n’amaganya.

Muri iki gitabo Tonzi agaragazamo amasomo 15 akomeye yise “imitego” abantu benshi bagwamo igatuma ubuzima bwabo buhagarara. Agaragazamo kandi ibikomere by’ingo, intambara, ipfunwe, uburwayi n’amateka aremereye nka Jenoside yakorewe Abatutsi nawe yamugizeho ingaruka akanabura umubyeyi wamwibarutse kubera yo.

Hari aho Tonzi yanditse ati “Singufitiye urufunguzo rw’ubuzima bwawe, ariko ukeneye kumenya ko imbaraga zo kwibohora zari ziri mu maboko yawe kuva kera.”

Muri iki gitabo harimo igice yise “Dedication”, yahariye umuryango we. Yanibutse umwana we w’imfura wapfuye.

Yagize kandi umwanya wo guha icyubahiro nyina, Munyana Ruth wishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, n’umuvandimwe we, Marcel Ngamije utaraboneka kugeza n’ubu.

Iki gitabo Tonzi yamurikiye itangazamakuru kuri uyu wa Gatatu tariki 30 Nyakanga 2025, yavuze ko kizajya hanze mu masomero atandukanye mu Rwanda ku wa 14 Kanama. Yavuze ko ku bazakigura mbere bazishyura 25.000 Frw. Kizashyirwa mu buryo bw’amajwi mu minsi iri imbere, mu rwego rwo gufasha abatabona.

Tonzi yamuritse iki gitabo mu gihe ari kwitegura gushyira hanze album ye ya 10. Ni album azashyira hanze ku wa 19 Nzeri 2025

Leave A Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Posts