BREAKING

ImikinoImyidagaduro

Icyamamare muri NBA Kawhi Leonard ari mu Rwanda

Umukinnyi wa Baskeball muri America Kawhi Leonard wamamaye ari mu Rwanda aho yitabiriye isozwa ry’Iserukiramuco rya Giants of Africa riri kubera mu Rwanda ku nshuro ya kabiri.

Uyu mukinnyi wa Los Angeles Clippers yageze ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali i Kanombe, mu gitondo cyo ku wa Gatanu, tariki ya 1 Kanama 2025 saa Kumi n’Ebyiri n’Igice.

Kawhi yageze mu Rwanda ari kumwe n’ umuryango we

Biteganyijwe ko uyu mukinnyi azitabira isozwa rya Giants of Africa ku wa Gatandatu, tariki ya 2 Kanama 2025 muri BK Arena.

Icyakora ku mugoroba wo ku wa Gatanu, aritabira imikino ya nyuma y’abana bamaze iminsi bigishwa Basketball.

Kawhi aje mu Rwanda mu bikorwa bya Giants of Africa

Kawhi Leonard ni izina rikomeye muri NBA, aho amaze kwegukana iyi shampiyona inshuro ebyiri. Mu 2014 ari kumwe na San Antonio Spurs ndetse no mu 2019 na Toronto Raptors.

Giants of Africa Festival bikaba biteganyijwe ko izasozwa kuri uyu wagatandatu muri Kigali Arena mu birori bizasusurutswa n’ ahandi batandukanye barimo Ayra Star ndetse na The Ben

Leave A Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Posts