Kuri uyu wa kabiri tariki 29 Nyakana 2025 Perezida Paul Kagame akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, yemereye abasirikare barenga 1000 barimo abari ku rwego rw’Abajenerali kujya mu kiruhuko cy’izabukuru.
Ni icyemezo cyatangajwe n’ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda ku mugoroba wo ku wa Kabiri tariki 29 Nyakanga 2025.
Abasirikare bakuru bagiye mu kirihuko cy’izabukuru, abafite ipeti rya Major General ni babiri, mu gihe abafite irya Brigadier General ari barindwi.
Mu 2023 nibwo byaherukaga ko abasirikare bafite ipeti rya General bajya mu kiruhuko cy’izabukuru. Icyo gihe abakigiyemo ni Gen (Rtd) James Kabarebe, Gen (Rtd) Fred Ibingira, Lt Gen (Rtd) Frank Mushyo Kamanzi, Lt Gen (Rtd) Charles Kayonga, n’abandi.
Muri iyi nkuru tugiye kugaruka ku mateka y’abafite ipeti rya ‘General’ baraye bagiye mu kiruhuko cy’izabukuru.
Maj Gen Andrew Kagame
Maj Gen Andrew Kagame uri mu basirikare bakuru b’u Rwanda bagiye mu kiruhuko cy’izabukuru yari asanzwe ari Umuyobozi wa Diviziyo ya Mbere ikorera mu Mujyi wa Kigali no mu Ntara y’Iburasirazuba.
Ni umwanya yagiyeho mu Ukwakira mu 2024, asimbuye Maj Gen Emmy Ruvusha wagizwe Umuhuzabikorwa w’Ibikorwa by’Inzego z’Umutekano z’u Rwanda muri Mozambique.
Mbere yo kujya muri uyu mwanya yari asanzwe ari Umugaba Mukuru wungirije w’Inkeragutabara.

Maj Gen Wilson Gumisiriza
Maj Gen Wilson Gumisiriza yabonye izuba mu 1962, avukira muri Uganda, aho ababyeyi be bari barahungiye.
Ubwo urugamba rwo kubohora igihugu rwatangiraga ni umwe mu barugizemo uruhare, ndetse rurangira afite ipeti rya Major.
Muri uru rugamba yari Umuyobozi ushinzwe ubutasi wa Batayo ya 157, yagize uruhare mu gufata ikigo cya gisirikare cya Gako.
Iyi batayo ni nayo yabarizwagamo abandi basirikare bakuru barimo Gen (Rtd) Fred Ibingira, Maj Gen (Rtd) Eric Murokore ndetse n’Umugaba mukuru w’Ingabo z’u Rwanda kuri ubu, Gen Mubarak Muganga.
Mbere yo kujya mu kiruhuko cy’izabukuru, Maj Gen Wilson Gumisiriza yakoze inshingano zitandukanye mu Ngabo z’u Rwanda. Yabaye Umuyobozi wa Diviziyo irwanisha ibifaru n’imodoka z’intambara, ndetse anayobora Diviziyo ya Gatatu mu Ngabo z’u Rwanda ikorera mu Ntara y’Iburengerazuba.
Maj Gen Gumisiriza yabaye kandi Umuyobozi wa Brigade ya 501.

Brig Gen Joseph Demali
Brig Gen Joseph Demali yabarizwaga mu mutwe w’Ingabo z’u Rwanda urwanira mu kirere.
Yakoze inshingano zitandukanye mu Ngabo z’u Rwanda zirimo kuba Umugaba w’Ingabo zirwanira mu kirere kuva mu 2010-2016. Yabaye kandi Umuyobozi ushinzwe ibikorwa bya gisirikare muri Ambasade y’u Rwanda muri Turikiya. Izi nshingano yazikoze no muri Ambasade y’u Rwanda muri Kenya.

Brig Gen Fred Muziraguharara
Brig Gen Muziraguharara yakoze inshingano zitandukanye mu Ngabo z’u Rwanda. Hagati ya 1998-2000 yari Umuyobozi ushinzwe ubushakashatsi.
Hagati ya 2005 na 2006 yabaye Umuyobozi ushinzwe amasomo mu ishuri rya gisirikare rya Gako. Mu 2007-2008 yari Umuyobozi ushinzwe ibikorwa mu Ngabo z’u Rwanda, umwanya yavuyeho ajya gukora mu Butumwa bw’Ingabo za Loni muri Darfur, aho yari Umuyobozi ushinzwe igenamigambi.
Hagati ya 2010 na 2012 yabaye Umuyobozi ushinzwe igenamigambi mu Ngabo z’u Rwanda, ahava ajya guhagararira RDF mu Nama y’ibihugu by’akarere k’ibiyaga bigari, ICGLR.
Brig Gen Muziraguharara yabaye kandi Umuyobozi mukuru ushinzwe ubutegetsi n’imari mu Rwego rw’Igihugu rushinzwe umutekano n’iperereza (NISS). Ni inshingano yakoze kuva mu 2013 kugeza mu 2018.
Kuri ubu Muziraguharara Fred ni Umuyobozi mukuru wa Horizon Group Ltd.
Muri Mutarama 2018 nibwo yahawe ipeti rya Brigadier General, avuye kuri Colonel.

Brig Gen James Ruzibiza
Mu 2019 nibwo James Ruzibiza yahawe ipeti rya Brigadier General, ndetse ahita agirwa Umuyobozi wa Bridage ishinzwe Ibijyanye n’ubwubatsi (Engineering) mu Ngabo z’u Rwanda.
Brig Gen James Ruzibiza yanabaye Umuyobozi ushinzwe imibanire y’abasirikare n’abasivile (Chief J9).

Brig Gen Frank Mutembe
Brig Gen Frank Mutembe yari asanzwe ari Umuyobozi wa Diviziyo ishinzwe gutabara aho rukomeye mu Gisirikare cy’u Rwanda. Iri peti yarihawe mu 2019 avuye kuri Colonel.
Mu rugamba Ingabo z’u Rwanda zirimo rugamije guhashya iterabwoba muri Mozambique, Brig Gen Frank Mutembe yari akuriye ibikorwa by’urugamba, inshingano yavuyeho mu 2023.
Brig Gen Frank Mutembe yanayoboye Ingabo z’u Rwanda zari mu butumwa bw’amahoro i Darfur.

Brig Gen Pascal Muhizi
Brig Gen Pascal Muhizi yari asanzwe ari Umuyobozi w’Ingabo z’u Rwanda zikorera muri Diviziyo ya gatanu ibarizwa mu Ntara y’Iburasirazuba.
Yabaye kandi Umuyobozi wa Diviziyo ya Kabiri mu Ngabo z’u Rwanda ikorera mu majyaruguru.
Ipeti rya Brigadier General yarihawe muri Kamena mu 2021.
Izina rya Brig Gen Pascal Muhizi ryamenyekanye cyane kandi ubwo yari mu ntara ya Cabo Delgado muri Mozambique akuriye ibikorwa bya gisirikare mu butumwa inzego z’umutekano zirimo bwo kurwanya iterabwoba.

Brig Gen Nelson Rwigema
Nelson Rwigema yahawe ipeti rya Brigadier General mu 2019. Yakoze inshingano zitandukanye zirimo kuyobora Diviziyo ya kabiri ikorera mu majyaruguru, ndetse n’Umuyobozi w’Inkeragutabara mu ntara y’Iburengerazuba.

Brig Gen Jean Paul Karangwa
Brig Gen Jean Paul Karangwa yazamuwe mu ntera, ava ku ipeti rya Colonel mu 2019, ahita agirwa n’Umuyobozi w’ishami rishinzwe imyitwarire mu Ngabo z’u Rwanda, Military Police. Yayoboye kandi Ingabo mu Mujyi wa Kigali.
