BREAKING

English

FAWE Rwanda imaze gufasha abarenga 1,000 mu mashuri

Umuryango FAWE Rwanda ku bufatanye na Mastercard Foundation bamaze gufasha abanyeshuri b’abakobwa bagera ku 1.200 baturuka mu miryango ikennye, binyuze mu kubaha buruse ibishyurira ibyo bakeneye byose mu kwiga.

Forum for African Women Educationalists (FAWE) ni umuryango mpuzamahanga wo muri Afurika ugamije guteza imbere uburezi bw’abakobwa n’abagore mu rwego rwo kubaka iterambere rirambye.

Yashinzwe mu 1992, ifite icyicaro i Nairobi muri Kenya, ikaba ikorera mu bihugu 33 muri Afurika ndetse n’amashami 34 kuri uyu Mugabane.

Ku nshuro ya Gatanu, uyu muryango ku bufatanye na Mastercard Foundation, bahaye impamyabushobozi abakobwa bagera ku 117 basoje amasomo y’icyiciro cya kabiri cya kaminuza.

Ni igikorwa bakoze ku bufatanye na Global Affairs Canada (GAC), aho bafashije abana b’abakobwa kubishyurira kuva mu mwaka wa kane w’amashuri yisumbuye kugeza mu cyiciro cya kabiri cya kaminuza.

Abahawe impamyabushobozi ni abasoje amasomo yabo muri Kaminuza y’u Rwanda (UR) n’abize muri INES Ruhengeri, bose bahawe impamyabushobozi mu mpera za 2024.

Aba banyeshuri bishimiye uburyo FAWE yababaye hafi mu rugendo rwabo rwo kwiga, bagaragaza ko amahirwe bahawe yabafashije kuzamura urwego rw’ubumenyi, biyemeza kuzabukoresha mu kugirira sosiyete akamaro.

Athanasie Bugenimana wasoje amasomo mu cyiciro cya Kabiri cya Kaminuza mu Ishami ry’Ubuforomo muri Kaminuza y’u Rwanda, watangiye kwishyurirwa na FAWE mu 2015, yavuze ko uretse kwishyurirwa amafaranga y’ishuri n’ibikoresho, FAWE yamufashije kugira ubumenyi burenze ubwo mu ishuri harimo no kwigirira icyizere.

Yagize ati “Mu bufasha twahawe na FAWE Rwanda harimo ibijyanye n’ubufasha bwo kwiga, kuduha amahugurwa ndetse no kugira ubumenyi butandukanye buzadufasha hanze ku isoko ry’umurimo. Twahawe ubufasha bwose bukenewe kandi natwe tugiye gukora ibishoboka byose kugira ngo nk’abana b’abakobwa twerekane ko hari ibyo twafashijwe kandi natwe dushobora gufasha abandi.”

Abineza Benigne wize ibijyanye n’Itumanaho muri kaminuza y’u Rwanda, yavuze ko FAWE yamufashije kugera ku nzozi ze ndetse bimuhesha n’akazi keza.

Ati “Nshimira cyane FAWE yatumye ngera ku nzozi zanjye kuko kumva ko bagiye kunyishyurira ibisabwa byose ngo nige, byabaye nk’igitangaza, ni ibintu ntumvaga, nahoraga nibaza ngo bizagenda bite kubera ubushobozi buke twari dufite mu muryago.”

“Nyuma yo gusoza amasomo, ubu nanabonye akazi kajyanye n’ibyo nize, ubu nkora muri ‘Africa Improved Foods’ uruganda rurwanya imirire mibi binyuze mu gukora amafu, ibiribwa bifite intungamubiri n’ibindi. “

Umuyobozi wa FAWE muri Afurika, Dr. Martha Muhwezi, yashimiye Guverinoma y’u Rwanda itanga amahirwe ku bana b’abakobwa, asaba abasoje amasomo kuba abaharanira impinduka muri sosiyete no kubera abakiri bato urugero.

Ati “Ibi byose byagezweho kubera ubufatanye, turashimira abafatanyabikorwa bacu na Leta y’u Rwanda ku ruhare ndetse n’amahirwe itanga mu guteza imbere uburezi bw’umwana w’umukobwa.”

Akomeza agira ati “Dufatanyije, turimo kubaka ubushobozi bw’abana b’abakobwa bafite ubushobozi, baharanira impinduka zigamije guteza imbere abakiri bato.”

Umuyobozi wa FAWE muri Afurika, Dr. Martha Muhwezi

Umujyanama mu bya Tekiniki muri Minisiteri y’Uburezi, Eng. Pascal Gatabazi, yagaragaje ko umusaruro FAWE Rwanda itanga urenze kwigisha umwana w’umukobwa gusa.

Ati “Ibikorwa bya FAWE bigira umusaruro w’igihe kirekire kuko kwigisha umwana w’umukobwa, birenze kumuha ubumenyi, ahubwo ni no kwigisha sosiyete kubera ko n’ingo zacu ziba zishingiye ku mwana w’umukobwa.”

Umuryango FAWE watangiye gukorera mu Rwanda mu 1997, utangira kurihirira abanyeshuri mu 2013 ku bufatanye na Mastercard Foundation.

Leave A Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Posts