BREAKING

AmakuruUmutekano

Huye: Polisi yataye muri yombi icyenda barimo abatega abaturage bitwaje intwaro gakondo

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Huye yatangaje ko yataye muri yombi abasore icyenda bakekwaho ibikorwa bihungabanya umutekano w’abaturage birimo ubujura butobora inzu, gutega abantu bakabambura ibyabo, ibikorwa bakora bitwaje intwaro gakondo zirimo imihoro, ibyuma ndetse n’amatindo.

Berekanywe mu gitondo cyo kuri uyu wa wa 30 Nyakanga 2025, bivugwa ko ari abo mu Mirenge ya Gishanvu na Ngoma yo muri ako Karere.

Amakuru avuga ko aba bakekwa, bajyaga batega abantu mu ishyamba riri munsi y’irimbi rya Ngoma, riherereye mu Kagari ka Ngoma bava cyangwa bajya ahitwa i Mpare bakabumbura ibyo bafite birimo amasakoshi, telefone, amafaranga n’ibindi, naho abandi bakaba bakekwaho ibyaha byo gutobora inzu mu Murenge wa Gishamvu, Akagari ka Nyakibanda mu Mudugudu wa Byimana no mu nkengero zaho.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, CIP Hassan Kamanzi, yabwiye itangazamakuru ko abafashwe byavuye mu bufatanye n’abaturage, aho abafashwe ubu bafungiye kuri Polisi, Sitasiyo ya Ngoma, mu gihe Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwo rwatangiye kubakoraho iperereza.

Ati “Turashimira abaturage bamaze kuzamura umuco wo gutangira amakuru ku gihe, kuko bifasha mu kurwanya abanyabyaha bazonga iterambere n(umudendezo w’abaturage.”

CIP Kamanzi, yakomeje aburira abagifite ibitekerezo byo kwishora mu bikorwa bihungabanya umutekano w’abaturage guhinduka, kuko Polisi itazabihanganira.

Leave A Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Posts