BREAKING

Imikino

Usanase Zawadi yerekeje muri Simba Queens SC

Rutahizamu Usanase Zawadi wakiniraga AS Kigali y’Abagore yamaze gushyira umukono ku masezerano y’umwaka umwe muri Simba Queens SC yo muri Tanzania.

Ni amasezerano yashyizweho umukono kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 25 Nyakanga 2025, nyuma y’uko impande zombi zumvikanye ku ngingo zigize amasezerano.

Usanase ni umwe mu bakinnyi baterwa inkunga n’umushinga Local Champions washinzwe na rwiyemezamirimo w’Umunyarwandakazi w’Umuholandi, Gicanda Nikita Vervelde.

Uyu ni umwe mu bagize uruhare rukomeye mu gutuma uyu mukinnyi aganira na Simba Queens, ikemera kumuha amasezerano azajya atuma ahembwa ari hejuru ya 1000$ buri kwezi. Uyu azaba ari mu Banyarwandakazi bahembwa amafaranga menshi.

Nyuma yo gushyira umukono kuri aya masezerano, Umuyobozi Mukuru wa Local Champions, Gicanda Nikita Vervelde, yavuze ko ari ishema kuba Usanase Zawadi abonye ikipe nshya.

Ati “U Rwanda rufite abakinnyi benshi b’abakobwa kandi bafite impano zahatana ku ruhando mpuzamahanga, ariko rimwe na rimwe barirengagizwa.”

“Kuba rero Zawadi agiye hari kinini bivuze haba kuri Local Champions no ku gihugu, mpamya neza ko azagera kure harenze aha. Intego rero ni ugukora impano nyinshi tukazohereza hanze.”

Biteganyijwe ko Usanase uzajya wambara nimero 19, azava mu Rwanda tariki ya 15 Kanama 2025, akerekeza muri Tanzania kwitegura umwaka mushya w’imikino.

Ntabwo ari uyu mukinnyi w’Umunyarwanda gusa iyi kipe yo muri Tanzania yifuza, dore ko iri mu biganiro bya nyuma na Umutesi Uwase Magnifique ukinira Indahangarwa WFC.

Simba Queens ni ikipe ikomeye mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba kuko iheruka kwegukana CECAFA, ndetse imaze kwegukana Igikombe cya Shampiyona inshuro enye.

Iyi kipe kandi ifatanyije na Local Champions iri gutegura uburyo nyuma y’umwaka utaha w’imikino hategurwa irushanwa rizahuriza hamwe amakipe akomeye y’abagore, aherereye mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba n’iyo Hagati (CECAFA).

Leave A Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Posts