BREAKING

AmakuruPolitikiUmutekano

Abayobozi b’ amashuri ya Gisirikare bo mu bihugu 18 basoje amahugurwa barimo mu Rwanda

Kuri uyu wa 24 Nyakanga 2025, mu Rwanda hasojwe amahugurwa y’iminsi itatu yitabiriwe n’abayobozi b’amashuri makuru ya gisirikare mu bihugu bitandukanye bya Afurika.

Ni amahugurwa yitabiriwe n’abantu 38 baturutse mu bihugu 18 bya Afurika birimo, Misiri, Maroc, Nigeria, Ghana, Libya, Ethiopia n’ibindi.

Gen Mubarakh Muganga, Umugabo mukuru w’ Ingabo z’ U Rwanda yashyikirije Impamyabumenyi abitabiriye aya mahugurwa

Harimo kandi ibihugu byo mu Muryango wa Afurika y’Iburasirazuba nka Kenya, Uganda, Tanzania, Sudani y’Epfo ariko u Burundi na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ntibyitabiriye.

Mu Ijambo rye ubwo yasozaga aya mahugurwa, Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen Mubarakh Muganga, yagaragaje ko ibyo aba bayobozi bigiye muri aya mahugurwa n’imyanzuro yahafatiwe bakwiye kubyifashisha mu rwego rwo guteza imbere imyigishirize mu mashuri makuru ya gisirikare muri Afurika.

Ati “Ibyo mwahawe muri aya mahugurwa ntibirangirire aha ahubwo mukomerezeho ndetse mube n’inkingi ikomeye yo guteza imbere amahugurwa ahuriweho muri Afurika. Ndabasaba ko mukwiriye gushyira mu bikorwa ibyo mwigishijwe muri aya mahugurwa mubijyana mu mashuri makuru ya gisirikare y’ibihugu byanyu.”

Umuyobozi Mukuru w’Ishuri Rikuru rya Gisirikare, RDF Command and Staff College, Brig Gen Andrew Nyamvumba, yavuze abitabiriye aya mahugurwa bigiyemo byinshi kandi biteguye kubishyira mu bikorwa.

Ati “Aya mahugurwa yadufashije kubona uburyo twateza imbere amasomo mu mashuri makuru ya gisirikare ku mugabane wacu wa Afurika.”

Brig Gen Andrew Nyamvumba, Umuyobozi mukuru w’ Ishuri rikuru rya Gisirikare rya Nyakinama

Aya mahugurwa yagaragajwe nk’uburyo bwiza bwo kwimakaza ubufatanye mu bya gisirikare mu mashuri makuru ya gisirikare muri Afurika, kuzamura ireme ry’imitangire y’amasomo n’imyitozo abasirikare bahabwa no gushyira hamwe mu guhangana n’inzitizi ku mutekano.

Leave A Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Posts