BREAKING

IyobokamanaPolitiki

Igiterane All Women Together kigiye kuba ku ncuro ya 13

Itorero Women Foundation Ministries. ryatangaje ko igiterane ngarukamwaka cy“All Women Together” kigiye kongera kuba.
Iki gitera kigiye kuba ku nshuro ya 13, uyu mwaka  kizabera muri Convention Center kuva wa 12 kugeza ku wa 15 Kanama 2025, muri Kigali Convention Centre (KCC).

Iki giterane kikazaba gifite insanganyamatsiko igira iti “Kuva mu gutsikamirwa tujya mu butsinzi” (From Victims to Champions), kikaba kigamije guteza imbere umugore mu buryo bw’umwuka no mu mitekerereze, kugira ngo ahinduke umunyamaboko kandi utsinda ibimuca intege.

Iminsi itatu ya mbere y’igiterane izaba igenewe abagore n’abakobwa bonyine, naho umunsi wa nyuma abagabo bakemererwa kucyinjiramo hagamijwe kubaka umuryango wunze ubumwe kandi ushikamye.

Iki giterane cyatumiwemo abavugabutumwa baturutse mu bihugu birindwi byo ku mugabane w’i Burayi, Amerika no muri Afurika.

Abo barimo Pasiteri Jessica Kayanja wo muri Uganda, Lady Bishop Funke Felix-Adejumo wo muri Nigeria, Pst. Matthew Ashimolowo wo mu Bwongereza, Rev. Julian Kyula wo muri Kenya, Dr. Patience Mlengana wo muri Afurika y’Epfo, na Charisa Munroe-Wilborn wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’umuramyi umaze kumenyerwa cyane mu Rwanda Dr. Ipyana Kibona wo muri Tanzania.

Iki giterane kandi cyatumiwemo Israel Mbonyi uri mu bakunzwe mu Rwanda ndetse no muri Afurika y’Iburasirazuba mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana.

Umwaka ushize iki giterane cyari kitabiriwe n’abantu 1,286 baturutse hanze y’u Rwanda mu bihugu binyuranye birimo Amerika, u Bwongereza, Kenya, Uganda, Canada, Pologne, u Butaliyani, u Bushinwa, Misiri, u Burusiya, Ghana, Nigeria, Australia n’ibindi bitandukanye.

All Women Together Conference yatangijwe mu 2011 igaragazwa nk’igiterane kimaze kuzana impinduka mu buzima bwa benshi by’umwihariko ubw’abari n’abategarugori no kubaka umuryango uhamye.

Kwitabira icyo giterane ni ubuntu ariko bisaba ko umuntu yiyandikisha mbere mu rwego rwo kurohereza abagitegura.

All Women Together y’ umwaka ushize yabereye muri BK ARENA

Women Foundation Ministries ni Umuryango wa Gikirisitu washinzwe na Apôtre Kabera Alice Mignonne mu 2006 wubaka abari n’abategarugori mu nzira z’agakiza, mu mitima no mu buryo bw’ibikorwa bifatika.

Leave A Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Posts