Umuyobozi wa AS Kigali, Shema Ngoga Fabrice, yashimangiye ko iyi kipe abereye umuyobozi igomba gutangira akazi muri iki cyumweru mu gihe hari abibazaga ahazaza ha yo nyuma y’abakinnyi bayivuyemo.
Nyuma y’uko yari amaze gutanga kandidatire nk’umwe mu bakandida babiri bahataniye kuyobora Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, Ferwafa, Shema Ngoga Fabrice yakuyeho urujijo ku bibaza ahazaza ha AS Kigali.
Aganira na ISANGO STAR, Shema yavuze ko muri iki cyumweru, AS Kigali igomba gutangira akazi, cyane ko na shampiyona yamaze guterwa ipine bivugwa ko izatangira muri Nzeri 2025.
Iyi kipe iterwa inkunga n’Umujyi wa Kigali, kugeza ubu ibyayo biracecetse aho ndetse bamwe mu bakurikira shampiyona y’u Rwanda, badatinya kugira impungenge z’ahazaza ha yo.
Ikirenze kuri ubu butumwa bwa Shema, ni uko uyu munsi hateganyijwe inama ihuza ubuyobozi bw’ikipe n’abatoza n’abandi bakozi bamwe, mu kureba uko akazi kazatangira abantu bamwenyura.
Uyu muyobozi uri mu muryango winjira muri Ferwafa, azwiho kugira urukundo rwa ruhago aho mu gihe cyose amaze ari umuyobozi wa AS Kigali, yagaragaje kuba hafi cyane y’abakinnyi.
