BREAKING

AmakuruPolitikiUmutekano

Umuhungu wa Gen Muhoozi yinjiye mu Gisirikare cya Uganda

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, Gen Muhoozi Kainerugaba, yatangaje ko umuhungu we w’imyaka 20 witwa Ruhamya Kainerugaba, yinjiye mu gisirikare cy’iki gihugu.

Ibi Gen Muhoozi yabitangaje kuri uyu wa 21 Nyakanga 2025, abinyujije mu butumwa yashyize kuri konti ye ya X.

Yavuze ko yishimiye ko umuhungu we amusanze mu gisirikare cya Uganda.

Yagize ati “Nishimye by’ikirenga kubatangariza ko mu gihe cy’imyaka 31 maze mu gisirikare cya Uganda ndindwa n’Imana, ubu Imana yongeye gukora ibitangaza iha umuryango wa Museveni umusirikare mushya akaba ari Ruhamya Kainerugaba.”

Yakomeje ashimira Imana ko yamurinze muri iki gihe cyose amaze mu gisirikare ndetse ayisaba no kuzarinda umuhungu we muri iki gisirikare cya Uganda.

Ubutumwa Gen Muhoozi yashyize kuri X

Gen Muhoozi yatangaje ko umuhungu we yinjiranye mu gisirikare ipeti rya ‘Private’.

Leave A Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Posts