Gen Mubarakh Muganga, Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda ari kumwe n’Umuyobozi w’Ishami rya Polisi rishinzwe ibikorwa n’ituze rusange, CP George Rumanzi, bitabiriye inama ya 34 y’Umutwe w’Ingabo za Afurika y’Iburasirazuba zihora ziteguye gutabara aho rukomeye (East African Standby Force: EASF) izwi nka ‘Policy Organs Meeting’.
Iyi nama iri kubera i Mogadishu muri Somalia, CP Rumanzi yayihagarariyemo Umuyoyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda, CG Felix Namuhoranye.
Izamara iminsi ibiri kugeza ku wa 19 Nyakanga 2025, ihurije hamwe abagaba b’ingabo n’abayobozi mu nzego z’umutekano bahagarariye abandi mu bihugu binyamuryango bya EASF.
Izibanda ku ngingo zirimo ibibazo bibangamiye amahoro n’umutekano mu karere, harebwa ingamba zafatwa kugira ngo bikumirwe mu buryo burambye.
Inama ya EASF yitabiriwe n’abo mu bihugu icyenda birimo u Rwanda, u Burundi, Ibirwa bya Comores, Djibouti, Ethiopia, Kenya, Somalia, Sudani na Uganda. Seychelles ni yo ititabiriye.

Iyi nama ya 33 ya EASF izwi nka ‘Policy Organs Meeting’, yamaze icyumweru ibera mu Rwanda mu 2024.
EASF yatangiye mu 2004, iri mu bice bitatu birimo icy’ingabo, polisi n’abasivili buri gice kigahabwa amahugurwa bijyanye n’uruhare rwacyo mu kubungabunga umutekano.
Ni umwe mu mitwe itanu igize Ingabo za Afurika zihora ziteguye (African Standby Force/ASF) zigizwe n’abasirikare n’abapolisi n’abasivile.
Igira inzego zitandukanye, aho Inteko Rusange ari rwo rwego rukuru rugizwe n’abakuru b’ibihugu na za Guverinoma.
Iyo Nteko Rusange igira Umuyobozi Mukuru uba ari Umukuru w’Igihugu kinyamuryango.
Inteko rusange ikurikirwa n’Inama y’Abaminisitiri b’ingabo muri ibyo bihugu, na yo igakurikirwa na komite y’abagaba b’ingabo b’ibyo bihugu, urwego rwa kane rukaba ubunyamabanga bugira uruhare mu ishyirwa mu bikorwa ry’ibikorwa bya EASF.
Mu 2014 ni bwo EASF yabonye ubushobozi bwose butuma ijya gutanga umusanzu wose usabwa aho ikenewe mu buryo bwa nyabwo.
Mu mpera za 2024 hatangajwe ko kuva mu 2021 EASF yahaye amahugurwa abasivile 455 n’abapolisi 888 bo muri ibyo bihugu.
Hahuguwe kandi abasilikare 788 mu buryo bwo kubaka igisirikare gishoboye ndetse gishobora gutabara aho rukomeye mu bihe bibaye ngombwa.
Hatangajwe ko EASF ifite ingabo zirenga 8000 ziteguye gutanga umusanzu mu kugarura umutekano aho bishoboka