BREAKING

Politiki

Minisitiri Vincent Biruta yakiriwe na Sheikh Abdulaziz wa Qatar

Vincent Biruta, Minisitiri w’Umutekano w’Imbere mu gihugu yakiriwe n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Qatar Sheikh Abdulaziz Bin Faisal Bin Mohammed Al Thani.

Minisitiri Biruta ari muri Qatar kuva mu cyumweru gishize, aho yagiye gukurikira ibiganiro bihuza intumwa za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’ihuriro AFC/M23 rigenzura ibice byinshi mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru na Kivu y’Amajyepfo.

Ibi biganiro biri gukurikirwa n’izindi ntumwa zirimo iyoherejwe na Leta Zunze Ubumwe za Amerika, iya Komisiyo y’umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU) n’iya Togo.

Ubwo Minisitiri Biruta yakirwaga na Sheikh Abdulaziz ku wa 16 Nyakanga 2025, yari kumwe na Ambasaderi w’u Rwanda muri Qatar, Igor Marara.

Guverinoma ya Qatar yasobanuye ko Minisitiri Biruta na Sheikh Abdulaziz baganiriye ku ngingo zitandukanye zifitiye inyungu ibi bihugu, barebera hamwe uko umubano impande zombi zifitanye wakongererwa imbaraga.

Umubano w’u Rwanda na Qatar watangiye muri Gicurasi 2017, binyuzwe muri Ambasade z’ibi bihugu byombi mu muryango w’Abibumbye, ziri i New York muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

U Rwanda na Qatar bifatanya mu guteza imbere ingendo z’indege za gisivile, urwego rw’umutekano n’ishoramari ndetse byasinye imbanzirizamasezerano yo gukuriraho visa abaturage bafite pasiporo zisanzwe.

Umwe mu mishinga migari ibihugu byombi bifatanyamo akaba ari uwo kubaka ikibuga mpuzamahanga cy’indege cya Bugesera.

Leave A Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Posts