Republican Guard, ikipe y’ Abasirikare barinda abayobozi bakuru b’ Igihugu, yegukanye igikombe cy’Irushanwa rihuza Ingabo z’u Rwanda “Liberation Cup” nyuma yo gutsinda Ikipe ya Division ya 3 igitego 1-0.
Umukino wa nyuma w’iri rushanwa ryari rimaze amezi atatu, wabereye kuri Kigali Pelé Stadium kuri uyu wa Kane, tariki ya 3 Nyakanga 2025.

Ni umukino witabiriwe na Minisitiri w’Ingabo, Juvenal Marizamunda; Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen Mubarakh Muganga; Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri ya Siporo, Rwego Ngarambe n’Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda; CG Félix Namuhoranye. Hari kandi na bamwe mu bayobozi mu Ngabo z’ibihugu bya Uganda, Kenya, Somalia n’u Burundi.

Igitego rukumbi cyabonetse cyinjijwe na Ndagijimana Pierre ku munota wa 65, aho yaherejwe umupira mwiza mu rubuga rw’amahina, aroba umunyezamu Tuyisenge Jean Népo.
Ikipe ya Republican Guard, Capt Ian Kagame yari abereye Kapiteni, yakabaye yayoboye umukino mu ntangiriro z’igice cya kabiri, ariko Shema Mike atera hejuru penaliti yatanzwe ubwo Niyoringiye Fils yari akoze umupira wahinduwe na Byiringiro Moses mu rubuga rw’amahina.
Umunyezamu Murenzi Emmy yafashije Republican Guard kuguma mu mukino, akuramo uburyo butandukanye burimo n’ubwo Division ya 3 yibwiraga ko ibonyemo igitego mu gice cya mbere, umusifuzi Nsabimana Célestin akagaragaza ko habayeho ikosa.
Minisitiri w’Ingabo, Juvenal Marizamunda, yashimiye abashyitsi bitabiriye uyu mukino n’amakipe yitwaye neza akegukana intsinzi muri iri rushanwa ryabaga ku nshuro gatatu.
Yongeyeho ati “Muri iyi mikino haba hagamijwe kongera ingufu z’umubiri no kwagura mu bitekerezo by’abantu. Harimo gutoza Ingabo gukorera hamwe, guhorana morale, guhorana umuco wo kurushanwa no gutsinda, gusabana n’abandi ndetse no kwimamaza umuco gukora siporo muri rusange.”
Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen Mubarakh Muganga, yagize ati “Imikino ihuza abasirikare ikomoka mu mateka yacu kuko no mu rugamba rwo kubohora igihugu, ubwo rwari rucogoye, tubifashijwemo na Perezida Paul Kagame hari imikino yabaye yahuzaga za ‘batayo’ z’abasirikare.”
Amarushanwa ya Liberation Cup y’ uyu mwaka yakinwe mu mikino itandukanye irimo Football, Basketball, Volleyball na Netball.
Irushanwa rya “Liberation Cup” riba rigamije kandi gufasha abasirikare kurushaho guhura bagasabana ndetse no kwizihiza Umunsi wo Kwibohora. Rihuza kandi Ingabo n’abaturage basanzwe.
Amwe mu mafoto yaranze uyu mukino