Kuri uyu wakabiri tariki 24 Kamena 2025, Perezida Paul Kagame yakiriye Olusegun Obasanjo wabaye Perezida wa Nigeria.
Mu biganiro bagiriye muri Village Urugwiro, abayobozi bombi baganiriye ku ngingo zitandukanye zirimo izireba akarere ndetse n’ibindi by’ingenzi ku mugabane wa Afurika no ku Isi muri rusange.
Obasanjo ni umwe mu bahuza bashyizweho n’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) n’uwa Afurika y’Amajyepfo (SADC) kugira ngo bafashe Abanye-Congo kumvikana, bashakire hamwe icyagarura amahoro n’umutekano muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Ubu buhuza bwitezwe mu gihe muri Qatar hakomeje ibiganiro bihuza Leta ya RDC n’ihuriro AFC/M23, bigamije guhagarika intambara imaze imyaka itatu ihanganishije impande zombi no gushakira hamwe ibisubizo ku mpamvu muzi zayiteye.
Olusegun Obasanjo yayoboye Nigeria inshuro ebyiri, ubwa mbere abikora hagati ya 1976 na 1979 ndetse no hagati ya 1999 na 2007.