BREAKING

Imikino

APR BBC imaze gutsinda imikino ibiri. Imbere ku munsi wa kabiri wa BAL iri kubera I Kigali

Mu mikino y’amarushanwa ya BAL iri kubera I Kigali, ikipe ya APR BBC ikomeje kwitwara neza n’intsinzi mu mikino yombi bamaze gukina.

APR BBC yabonye intsinzi ya kabiri mu itsinda rya Nile Conference nyuma yo gutsinda Made By Basketball yo muri Afurika y’Epfo amanota 103-81, mu mukino wakurikiwe na Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame.

Ni umukino wabaye kuri iki cyumweru, nyuma y’uwari umaze guhuza Al Ahli Tripoli yo muri Libya na Nairobi City Thunder, aho Abanyalibya batsinze abanyakenya 115-87.

APR BBC imaze gutsinda imikino ibiri. Imbere ku munsi wa kabiri wa BAL iri kubera I Kigali

Mu mukino wari utegerejwe na benshi, APR BBC yawitwayemo neza itsida amanota 103 kuri 81 ya MBB yo muri Afurika y’ epfo. Aho gace ka mbere karangiye, MBB iyoboye umukino n’amanota 26 kuri 23 ya APR BBC. Ni mu gihe mu gace ka kabiri karangiye amakipe yombi anganya 42-42.

Ubwo binjiraga mu gace ka gatatu k’ umukino, ikipe ya APR BBC yagaragaje imbaraga nyinshi ndetse itangira gushyiramo ikinyuranyo mu manota yayo na MBB bari bahanganye. Ibyatumye APR BBC isoza ifite 73 kuri 59 ya MBB.

Mu gace ka kane na bwo ikipe y’ ingabo z’ U Rwanda yari iyoboye mu buryo bugararaga ndetse ikomeza kugenda ishyiramo ikinyuranyo kinini mu manota yatsindwaga n’ abarimo Axel Mpoyo, Aliou Diarra n’abandi. Ibyahesheje iyi kipe itsinzi bidasubirwaho n’ amanota 103 kuri 81 ya MBB.

Biteganyijwe ko imikino ya BAL, ikomeza kuri uyu wa kabiri muri BK ARENA, aho umukino wa mbere uzahuza Nairobi City Thunder na MBB. Umukino wa kabri kuri uwo munsi akaba ari uzahuza APR BBC na Al Ahli Tripoli

Kugeza ubu APR BBC ndetse na Al Ahli Tripoli zimaze gutsinda imikino ibiri yombi zimaze gukina, mu gihe MBB na Nairobi City Thunder zombi nta mukino n’ umwe ziratsinda.

APR BBC imaze gutsinda imikino yayo ibiri
Ku munsi wa kabiri Al Ahli Tripoli yatsinze Nairobi City Thunder
Ariel Wayz ni we wataramiye abari muri ARENA kuri iki cyumweru

Leave A Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Posts