BREAKING

AmakuruIyobokamanaPolitiki

RGB yahagaritse ibikorwa byo kwa Yezu Nyirimpuhwe by’agateganyo

Muri iyo baruwa yo kuwa17 Gicurasi 2025 yandikiwe Musenyeri wa Diyosezi Gatolika ya Kabgayi, Mgr Dr. Ntivuguruzwa Balthazar, RGB ivuga ko yahagaritse by’agateganyo ibi bikorwa kubera ko hatujuje ibisabwa..

RGB ikomeza ivuga ko hashingiwe ku isesengura ryakozwe ku bwitabire n’imitegurire y’amasengesho ngarukakwezi na ngarukamwaka abera aho kwa Yezu Nyirimpuhwe, byagaragaye ko ahantu amasengesho abera hatujuje ibisabwa bijyanye no kubungabunga umutekano n’ituze by’abahagana.

Uru rwego rw’ Igihugu rushinzwe imiyoborere rukaba  rwatanze urugero rw’amasengesho yabaye ku cyumweru tariki ya 27 Mata 2025 ahabaye umuvundo w’abantu benshi ku buryo byateje impanuka abantu bamwe bakahakomerekera.

Mu ibaruwa RGB ikomeza igira iti: “Mu rwego rwo gushaka ingamba zo kubungabunga ubuzima bw’abasengera ku Ngoro yo kwa Yezu Nyirimpuhwe, turabamenyesha ko amasengesho ngarukakwezi na ngarukamwaka yahaberaga ahagaritswe by’agateganyo kugeza hashyizweho ingamba zituma hatazongera kubaho ibibazo byashyira abahasengera mu kaga.”

Ab’ ingeri zitandukanye bahurira mu masengesho kwa Yezu Nyirimpuhwe

Ingoro ya Yezu Nyirimpuhwe iherereye mu karera ka Ruhango mu majyepfo y’ U Rwanda, hakaba hamaze kwamamara nk’ahantu abantu baturutse imihanda yose harimo no hanze y’ U Rwanda bahurira bagasenga cyane cyane mu masengesho ngarukakwezi na ngarukamwaka ahabera. Benshi bakaba bemeza ko bahasubirizwa ugasaba kwabo kurimo no gukira indwara.

Ibaruwa RGB yandikiye Musenyeri wa Kabgayi

Muri Gashyantare uyu mwaka kandi nibwo byari byatangajwe ko iyi Ngoro yashyizwe ku rwego mpuzamahanga nk’ urw’ izindi ngoro za Yezu Nyirimpuhwe ku Isi.

Ni nyuma kandi y’ uko yagizwe Ingoro ya Yezu kuwa 27 Mata 2014 na Musenyeri Simaragidi Mbonyintege wahoze ayobora Diyoseze ya Kabgayi ayikuye ku rugo rwa Yezu Nyirimpuhwe. Urwego aha hantu hari harashyizweho mu 1991

Leave A Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Posts