Juventus FC yo mu cyiciro cya mbere mu gihugu cy’ Ubutaliyani yasinyishije Shane Van Aarle, umukinnyi ufite inkomo mu Rwanda.

Shane Van Aarle w’ imyaka 18 y’amavuko, ni umukinnyi ukina nka myugariro akaba yaguzwe na Juventus FC imukuye mu Buholandi mu ikipe ya FC Eindhoven.
Uyu musore uvuka ku mubyeyi umwe (Nyina) w’ umunyarwanadakazi areshya na 1,95m akaba yari asanzwe ari umukinnyi w’ ikipe y’abatarengeje 21 ba FC Eindhoven, ikipe yagezemo nyuma yo kunyura mu yandi makippe y’abato nka Club Brugge na Royal Excel Mouscron zo mu Bubiligi.

Usibye FC Eindhoven yagezemo muri Nyakanga 2024, Shane Van Aarle kandi kuri yakiniye ikipe y’ igihugu y’ Ubuholandi y’abatarengeje 19.
Ku bijyanye no kuba yakinira u Rwanda, amategeko ya FIFA yemera ko umukinnyi wakiniye ikipe yo muri iki cyiciro cy’ay’ ibihugu aba agifite amahirwe yo kuba yahitamo gukinira ikindi gihugu mu gihe we yaba abyifuza.
