Mu rwego rwo kwifatanya na bo mu kwizihiza umunsi mpuzamahanga wahariwe ababyeyi, uruganda Bonjour Hygiene Products Ltd rukora ibikoresho by’isuku by’abana,, rwasuye runagenera impano ababyeyi babyariye mu bitaro umunani byo mu mugi wa Kigali.
Ni igikorwa cyakozwe kuri uyu wa 13 Gicurasi 2025, aho bahaye aba babyeyi impano z’ibikoresho by’isuku.
Umuforomo w’inzobere mu kwita ku buzima bw’abana mu Bitaro bya Kacyiru, Uwera Noella, yashimiye uru ruganda ku mpano rwahaye ababyeyi, anagaragaza ko ari igikorwa cy’ubumuntu kubera ko cyerekena ko hari abantu bazirikana umurimo ukomeye ababyeyi bakora wo kubyara.
Ati “Byibutsa ababyeyi ko hari abantu babatekereza, bakora umurimo ukomeye kandi unatangaje kuko kuzana umuntu ku Isi ntabwo ari ibintu byoroshye ariko iyo babonye ko hari abantu babibuka bakabaha kubyo bakora ni ibintu bibashimisha.”

Ku rundi ruhande ababyeyi basuwe na bo bishiye cyane kino gikorwa.
Niyonagize Chantal ni umwe mu babyariye mu Bitaro bya Kacyiru wahawe impano, avuga ko zigiye kumufasha kwita ku isuku y’umwana yabyaye.
Ati “Amafaranga nari kuguramo ibikoresho by’umwana, ngiye kuyifashisha kugura ibindi na byo bizamfasha kwita ku mwana.”
Na ho mugenzi we Kandamutsa Evanice we yagize ati “Tunejejwe n’impano batugeneye kubera ko igiye kumfasha ku bijyanye no kugirira isuku umwana wanjye.”
Umuyobozi Uhagarariye Ubucuruzi mu Ruganda Bonjour Hygiene Products Ltd, Butera Boaz, yavuze ko biyemeje ko bazajya bakora ibi bikorwa buri mwaka.
Yavuze ko biri mu rwego rwo kwifatanya n’ababyeyi babashimira umurimo baba bakoze utoroshye.
Ati “Twahisemo ko buri mwaka tuzajya tujya mu bitaro tugafasha ababyeyi tubashimira ndetse tunabaha impano za ‘pamper’ dukora.”
Iki gikorwa cyabereye mu bindi bitaro bitandukanye birimo La Croix du Sud’, Ibitaro bya Kibagabaga, ibya Muhima, ibya Kaminuza bya Kigali, ibya Nyarugenge na Polyfam.
