Kuri iki cyumweru tariki 11 mu Rwanda habaye Misa yo kwishimira itorwa rya Papa mushya Papa XIV.
Ni igitambo cya misa cyateguwe na Kiliziya Gatolika mu rwego rwo kwishimira ko yabonye Papa mushya, kikaba cyaturiwe muri Paruwasi Regina Pacis i Remera.
Iki gitambo cya Misa cyitabiriwe n’abayobozi batandukanye barimo Minisitiri w’Intebe Dr. Ngirente Édouard, Minisitiri w’ Ubutegetsi bw’Igihugu, Dr. Mugenzi Patrice, Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Uwimana Consolée n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu Kayisire Marie Solange.

Iyo misa kandi yitabiriwe na bamwe mu badipolomate bakorera mu Rwanda, Intumwa ya Papa mu Rwanda, Musenyeri Arnaldo Sanchez Catalan abihayimana ndetse n’abakiristu Gatolika.
Musenyeri Arnaldo Sanchez Catalan, Intumwa ya Papa mu Rwanda, yashimye uburyo Papa Leo XIV yasohoje neza inshingano yari afite mbere yo gutorerwa kuyobora Kiliziya ndetse asaba abandi kumusabira no kwifatanya na we mu rugendo yatangiye rw’ubutumwa bushya.

Musenyeri Sanchez agize ati “Mu ntangiriro y’ubutumwa bwa Papa Leo XIV twifatanye na we tubaho neza mu mihamagaro yacu itandukanye haba mu miryango yacu n’aho dukorera.”
Mu izina rya Perezida Paul Kagame, Minisitiri w’Intebe Dr. Ngirente yavuze ko u Rwanda rwishimiye itorwa ry’umushumba mushya wa Kiliziya Gatolika by’umwihariko kuba umwe mu bamutoye ari Umunyarwanda.
Ati “Guverinoma y’u Rwanda yakiranye ibyishimo itorwa rya Papa Leo XIV kandi turamwifuriza kuzagira ishya n’ihirwe mu mirimo mishya yo kuyobora Kiliziya. By’umwihariko turashima ko bwa mbere mu mateka y’Igihugu cyacu umwe mu bakaridinali batoye Papa ari Umunyarwanda. Nyir’icyubahiro Antoine Cardinal Kambanda na we twongeye kumushima cyane.”
Minisitiri w’Intebe yakomeje agaragaza ko u Rwanda rwishimira intambwe nziza umubano warwo na Kiliziya ugezeho kandi ko rwiteguye gukomeza gukorana n’ubuyobozi bushya bwayo.

Ati “Guverinoma y’u Rwanda irashima intambwe nziza imaze kugerwaho mu konoza umubano mwiza uranga Kiliziya Gatolika n’Igihugu cyacu cy’u Rwanda. Turizera ko nyir’ubutungane Papa Leo XIV azakomereza aho Papa Francis yari agejeje kandi natwe nka Guverinoma y’u Rwanda tumwijeje gukomeza gukorana neza na Kiliziya Gatolika nk’uko bisanzwe.
Dr. Ngirente yashimangiye ko ubutumwa Papa Leo XIV yatanze agitorwa bwo gusaba amahoro na bwo bwakiriwe neza kandi bushyigikiwe n’u Rwanda kuko nta terambere rishoboka abaturage badatekanye.
Visi Perezida w’Inama y’Abepisikopi Gatolika mu Rwanda, Musenyeri Harolimana Vincent, yavuze ko Kiliziya Gatolika y’u Rwanda yifatanyije n’Isi yose mu kwishimira itorwa rya Papa mushya Leo XIV kandi ko bamusabira kugira ngo asohoze inshingano ze.
Ati “Umushumba wa Kiliziya ku Isi hose ahamagariwe guhagarira Kiristu no gukomeza abakiristu bose mu kwemera no kuba inkomoko y’ishingiro ry’ubumwe mu kwemera no mu rukundo.”

Musenyeri Harolimana kandi yashimiye Perezida Paul Kagame na Leta y’u Rwanda muri rusange uburyo bababaye hafi mu rupfu rwa Papa Francis.
Papa Leo XIV ni Umunyamerika w’imyaka 69 woterewe kuyobora Kiliziya Gatolika ku itariki 8 Gicurasi 2025 asimbuye Papa Francis witabye Imana ku itariki 21 Mata 2025.
