U Rwanda mu biganiro na Leta Zunze Ubumwe za Amerika ku bijyanye no kwakira abimukira
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Amb. Olivier Nduhungirehe, yemeje ko hari ibiganiro hagati y’u Rwanda na Leta Zunze Ubumwe za Amerika bigamije kureba uko u Rwanda rwakongera uruhare rwarwo mu gukemura ikibazo cy’abimukira.
Ibi yabitangaje mu kiganiro yagiranye na Televiziyo y’u Rwanda, aho yagarutse ku buryo u Rwanda rukomeje kugira uruhare mu gufasha abimukira, hashingiwe ku ndangagaciro zarwo zo gutanga umusanzu mu gukemura ibibazo mpuzamahanga.
Yagize ati: “Turi mu biganiro na Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Murabizi ko n’u Bwongereza twagiranye ibiganiro ndetse tunagira ibikorwa bifatika. Hari n’ibyo twakoze bijyanye no kwakira abimukira bavuye muri Libya. Ni muri urwo rwego natwe dukomeje kwagura uwo murongo.”
Minisitiri Nduhungirehe yavuze ko ibi biganiro bitaragera ku musozo, ariko ko uruhande rwa Amerika ruri kugaragaza ubushake bwo gukorana n’u Rwanda.
Iyi nkuru ije nyuma y’aho ibitangazamakuru byo muri Amerika no mu Burayi bitangarije ko Guverinoma ya Perezida Donald Trump iri gutekereza gukorana n’u Rwanda mu rwego rwo koherezayo abimukira bari muri Amerika mu buryo bunyuranyije n’amategeko.
Umwe mu bajyanama ba hafi ba Trump yavuze ko iyi gahunda irimo gusuzumwa nk’uburyo bwo gukemura ikibazo cy’abimukira kimaze igihe kirekire cyugarije Amerika.
Mu Bwongereza, iyi nkuru yakuruye impaka, aho bamwe mu banyepolitiki bashinja guverinoma nshya gutesha agaciro amasezerano yari yaragiriwe n’u Rwanda, bayashinja kutitabwaho.
Suella Braverman, wahoze ari Minisitiri w’Umutekano, yagize ati: “Perezida Trump yakoze neza. U Rwanda rugaragaza ubushake n’ubushobozi bwo gukorana n’ibindi bihugu mu gukemura ikibazo cy’abimukira, mu gihe u Bwongereza bwo butangiye kugaragaza intege nke.”
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ko ibiganiro u Rwanda ruri kugirana na Amerika ku bimukira bikiri mu ntangiriro.