Ku mugoroba wo kuri iki cyumweru tariki 4 Gicurasi 2025 hatashye icyiciro cya kabiri cy’ Ingabo z’ ibihugu bigize umuryango w’ibihugu by’ Afurika y’amajyepfo SADC zari mu butumwa muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo.
Ni icyiciro cya kabiri cy’izi ngabo gitashye kinyuze mu Rwanda nyuma y’ icyiciro cya mbere cyari kigizwe n’abasirikari 57 n’ imodoka zitwaye ibikoresho 13 cyanyuze mu Rwanda kivuye mu burasirazuba bwa Congo kuwa 29 Mata uyu mwaka.
Aba bose bakaba banyura mu Rwanda bagakomereza muri Tanzaniya aho babanza kwikusanyiriza mbere y’ uko buri umwe akomereza mu gihugu cye nyirizina. Dore ko izi ngabo zimo izo muri Afurika y’epfo, izo muri Malawi ndetse n’izo muri Tanzania.

Aba bose bakaba bari baraje gufasha leta ya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo mu ntambara bahanganyemo n’inyeshyamba za M23.
Ariko nyuma y’aho izi nyeshyamba zifashe ibice byinshi byo mu burasirazuba bw’ iki gihugu zikanigarurira umujyi wa Goma, Ingabo za SADC zarayamanitse maze zicumbikirwa mu bigo bya MONUSCO biri muri uwo mugi zicungiwe umutekano na M23.
Biteganyijwe ko ingabo zose za SADC ziri muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo zizaba zamaze kuva muri icyo gihugu bitarenze uku kwezi turimo kwa Gicurasi.