BREAKING

AmakuruPolitikiUbutabera

New Zealand bibutse Jenoside yakorewe Abatutsi.

Kuri uyu wa 03 Gicurasi 2025 abanyarwanda batuye muri New Zealand mu mijyi itandukanye nka Auckland, Wellington na Hamilton bahuriye mu gikorwa cyo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatuts mu 1994.

Muri New Zealand bibutse Jenoside yakorewe Abatutsi

Uyu muhango wabereye mu mujyi wa Auckland ahitwa Hyundai Marine sport center.

Ni umuhango wabaye mu gitondo kuva Saa yine. Ukaba witabiriwe n’abayobozi batandukanye barimo Council General uhagarariye u Rwanda muri New Zealand Madame Clare de Laure, Abadepite, Umuyobozi uhagarariye ingabo zirwanira mu kirere n’abandi batandukanye b’ inshuti z’ u Rwanda .

Abantu batandukanye bo muri New Zealand bitabiriye uyu muhango wo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi

Umuyobozi wa Diaspora y’ u Rwanda muri New Zealand Bwana Sangwa Eric yavuze ko kwibuka twiyubaka tunarwanya ingengabitekerezo ya Jenoside ari imwe mu nzira zizatuma urubyiruko rw’abanyarwanda batuye muri New Zealand bakoresha uwo mwanya kugira ngo bigishe bagenzi babo bo mu bihugu bitandukanye amateka y’u Rwanda kuva muri 1994 ubwo Jenoside yakorwaga, uburyo yahagaritswe n’ Ingabo zahoze ari iza FPR Inkotanyi ndetse n’ aho igihugu kigeze ubu kiyubaka kubera ubuyobozi bwiza gifite ubu.

Eric Sangwa uhagarariye Diaspora y’ U Rwanda muri New Zealand.  L

Uhagarariye U Rwanda muri New Zealand Madame Clare de Laure mu ijambo yagejeje ku bitabiriye uyu muhango yavuze ko U Rwanda rutazigera rwihanganira abahakana bakanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Muri New Zealand bibutse Jenoside yakorewe Abatutsi

Yakomeje kandi avuga ko inzira y’ubumwe n’ ubwiyunge rurimo nta kabuza ari yo izarugeza ku iterambere rirambye, kandi ko abantu bose nibahagurukira hamwe bifatanyije nta kabuza bazatsinda.

Madame Clare de Laure uhagarariye inyungu z’ U Rwanda muri New Zeeland
Uhagarariye Diaspora y’ U Rwanda muri New Zeeland ari kumwe n’ ukuriye Ingabo zirwanira mu kirere z’ icyo gihugu

Leave A Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Posts