Umukuru w’ Igihugu Perezida Paul Kagame n’ Umufasha we Madamu Jeannette Kagame bakiriye mu rwuri rwabo ruri I Kibugabuga mu Bugesera Général Mamadi Doumbouya wa Guinée n’ Umufasha we Lauriane Doumbouya bari mu Rwanda mu ruzinduko rw’iminsi itatu.

Uyu muyobozi n’ Umufasha we bari mu Rwanda kuva ku wa 1 Gicurasi 2025 mu ruzinduko rugamije guhamya ubucuti hagati y’ibihugu byombi.
General Doumbouya akigera mu Rwanda, yakiriwe n’umuryango w’Abanya-Guinée mu birori byabereye mu Mujyi wa Kigali.
AbanyaGuinee bitabiriye ibi birori bari bafite ubutumwa bwanditse ku mipira no ku byapa, bugaragariza General Doumbouya ko bashyigikiye uburyo akomeje kuyobora igihugu cyabo.
Gen Doumbouya yaherukaga mu Rwanda muri Kanama 2024 ubwo yitabiraga umuhango wo kurahira kwa Perezida Paul Kagame wari uherutse gutorerwa gukomeza kuyobora igihugu. Muri Mutarama uwo mwaka, na bwo yari i Kigali mu ruzinduko rwo gushimangira ubufatanye.
